Site icon MY250TV

Interahamwe za FDU-Inkingi zongeye gucurangira abahetsi indirimbo ishaje cyane

Intagondwa z’interahamwe, abajenosideri n’abahezanguni bihishe hirya no hino i Burayi bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi bongeye kubunza ubujajwa n’ibinyoma binyuze mu kiswe ‘kongere idasanzwe’ yabereye mu Bubiligi ku itariki ya 24 Gicurasi 2025,ngo igamije kwiga ku bibazo byugarije akarere k’ibiyaga bigari.

Mu binyoma byabo biterekeranye bifashe bavuga ko ngo abantu umutwe wa FDLR wari warafashe bugwate mu mashyamba ya Congo noneho bakaza gutabarwa n’ihuriro ry’Abanye-Congo rya AFC/M23, ngo ari “abahutu batishoboye bashinjwa gukorana na FDLR”, ikintu cyatumye bacibwa amazi bikomeye.

Byonyine kwita abo Banyarwanda “abahutu batishoboye” byerekana amacakubiri n’ivangura byababase ndetse n’uburyo bakomeza kuba ijwi ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ikindi kinyoma izi mburamukoro zazamuye ni icyo zise “ibitero u Rwanda rutera u Burundi”, ibintu bidafite ishingiro dore ko nta na rimwe u Rwanda rwari rwatera u Burundi cyangwa se n’ikindi gihugu bituranye, nubwo umunyagitugu Ndayishimiye utegeka u Burundi adahwema kumvikana mu magambo y’ubushotoranyi ku Rwanda avuga ko azarutera.

Abambari ba FDU-Inkingi bifashe babeshya isi yose ko guverinoma y’u Rwanda “ikomeje kwicisha Abanyarwanda inzara”, umutekano mucye ari wose ndetse n’ibindi birego biterekeranye.

Igisekeje kinateye isoni izi nterahamwe zibagirwa ni uko umutekano w’u Rwanda ari ntamakemwa dore ko byavuye mu kuwihazamo bikagera no kuwutanga ahandi kuko kugeza ubu Ingabo z’u Rwanda ndetse n’igipolisi bagiye bari mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu kugarura amahoro.

Izi ntagondwa za FDU-Inkingi zikwiye kwibutswa ko nta Munyarwanda witaye ku manjwe yabo bahoramo agamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda, ibyo barimo ni uguta inyuma ya huye!

Mukobwajana Linda

Exit mobile version