Paul Rusesabagina wiyemeje “kutazasubira muri politike”yibasira u Rwanda ubwo yasabaga imbazi Umukuru w’Igihugu agafungurwa atarangije igihano, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga akingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Rusesabagina uba San Antonio, Texas ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika yafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu muri Werurwe 2023 ubwo yariho akora igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Mu kiganiro uyu muhezanguni yatanze kuri imwe mu mizindaro ya YouTube ibarizwa mu kwaha kw’interahamwe zihishe hanze y’u Rwanda kuri uyu wa 28 Gicurasi,yagaragaye yegeka ku Rwanda ibibazo byose FDLR yateje mu burasirazuba bwa Congo.
Ikihebe Rusesabagina wiyita umunyapolitike yatunguye abantu avuga kuri politiki y’u Rwanda maze ayihuza n’ibibazo bya Congo by’umwihariko aho yavuze ko “u Rwanda rwakoresheje Joseph Kabila kuva cyera”.
Ayo mateshwa yatumye abari bakurikiye ikiganiro bibutsa Rusesabagina ko yakabaye afata umwanya akamagana FDLR cyane ko ihora igambiriye kugirira nabi u Rwanda nk’igihugu cye cy’amavuko kandi kirimo n’abavandimwe be, aho kuvuga ibyo adashobora gutangira ibimenyetso.
Uyu Rusesabagina ku itariki ya 16 Ukwakira 2022 yandikiye Perezida wa Repubulika atakamba ndetse yiyemeza ko naramuka ahawe imbabazi ndetse akarekurwa azamara igihe asigaje ku isi yitekerezaho mu ituze, ariko ikigaragara byari amatakirangoyi.
Soma kandi:Ikihebe Rusesabagina asubiye muri “politike”, gusa ararye ari menge!
Ikihebe Rusesabagina Paul gikwiye kwibuka ko ibyaha cyahamijwe n’inkiko z’u Rwanda bikomeye, bityo akitekerezaho ubuzima bwe bwose atuje nk’uko yabyiyemereye asaba imbabazi.
Icyo uyu musaza wiyeguriye iterabwoba akwiye kumenya ni uko nakomeza muri uwo mujyo azisanga yagaruwe kurangiza igifungo yari yakatiwe.
Ubwo yakatirwaga, urukiko rwemeje ko umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Rusesabagina yayoboraga ari umutwe w’iterabwoba kandi ukaba ari wo wagabye ibitero byahitanye inzirakarengane z’abanyarwanda icyenda mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Huye mu myaka ya 2018-2019.
Ndayambaje Marc

