Site icon MY250TV

#Kwibuka31: Tariki ya 4 Kamena mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 4 Kamena 1994, Guverinoma ya Jean Kambanda yagaragaje ko ingabo zayo zari hafi gutakaza Umujyi wa Gitarama nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ibohoye Kabgayi.

Mu nama y’abaminisitiri yabaye uwo munsi ndetse n’izakurikiyeho hemejwe ibikorwa byo kongera intwaro mu nterahamwe, gukaza ubugenzuzi bw’uburyo amabwiriza ya ‘auto-défense civile’ akorwa no gukomeza gushakisha intwaro hirya no hino mu mahanga zo kwihutisha Jenoside. 

Kuri uwo munsi Kambanda yanditse muri ‘agenda’ ye ko kugira ngo batsinde umwanzi hagomba gushakwa abasore 4350 aho muri buri komini hagomba guturuka abasore 30; iki gikorwa gishingwa Minisitiri Nyiramasuhuko Paulina.

Tariki ya 4 Kamena 1994 inama ya Kambanda kandi yemeje ko Umujyi wa Gitarama wigaruriwe n’Ingabo za FPR-Inkotanyi ariyo mpamvu muri iyo nama hashyizweho Perefe w’umusilikare, major Ukurikiyeyezu Jean-Damascène asimbuye Fidele Uwizeye.

Ukwezi kwa Kamena 1994 kwageze Jenoside imaze guhitana Abatutsi benshi cyane muri perefegitura zose z’igihugu.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’inama za Guverinoma y’abicanyi zabonywe muri Agenda ya Minisitiri w’Intebe Kambanda, na bamwe muri ba Minisitiri, zikaba zarifashishijwe mu manza zabo muri TPIR, bakaba baratsinzwe bagahamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwa Jenoside, Guverinoma ya Kambanda niyo yashyize mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Uyu mugambi wari warateguwe na mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana kandi uyu munyagitugu n’agatsiko ke nibo bawuteguye.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version