Site icon MY250TV

FDU-Inkingi yeruye ko Ingabire Victoire ari nyirabuja, imyigaragambyo yayo ikubita igihwereye!

Mu mpera z’icyumweru gishize,interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi zacurangiye abahetsi mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi,intego nyamukuru idateze kugerwaho yari yabahuje ngo ni ukweza nyirabuja Ingabire Victoire Umuhoza ubu uri kubarizwa muri gereza.

Ku mihanda yo mu Bubiligi by’umwihariko hafi y’icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’uBurayi ni ho abantu mbarwa biganjemo interahamwe za FDU-Inkingi bahuriye bameze nk’abasazi ndetse bamwe muri bo bigaragara ko bishwe n’inzara.

Abo bose barangajwe imbere na Kayumba Placide uyobora by’agakingirizo FDU-Inkingi, kubera ko ubusanzwe iyoborwa n’uyu muhezanguni Ingabire, barateye bariyikiriza babeshya ko Ingabire ari “inzirakarengane”.

Ni mu gihe uyu mugore akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa byaburijwemo byari bigamije guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda, abandi bantu icyenda baregwa muri iyi dosiye berekana uyu mugore w’umugome nk’uwari ku isonga ry’ibyobikorwa.

Ikimwaro kimaze kwica aba bambari ba Ingabire kubera kutitabirwa kw’imyigaragambyo yabo ndetse abahisi n’abagenzi batangiye kubaha inkwenene, Kayumba yagize ati: “Nk’uko mubibona twabatumyeho mu buryo butunguranye ariko vuba aha tuzongera tubatumeho mu myigaragambyo nyirizina”.

Soma kandi:Ibyishimo bisendereye kuri benshi nyuma y’itabwa muri yombi ry’umuhezanguni Ingabire Victoire

Mu bigaragara, izi nkorabusa zacyuye ikimwaro gusa kuko ibyo bise imyigaragambyo byagaragaye ko ahubwo ari ikoraniro ry’abasazi nabo mbarwa, byageze aho babura uwo baganiriza maze bareba bamwe mu bantu bihitiraga bashaka kubabaza icyo batekereza ku buyobozi bw’u Rwanda, nabyo ntibyagira icyo bifata!

Igihe kirageze ngo abantu mbarwa bakiyobywa n’abasazi bibumbiye mu gatsiko k’interahamwe ka FDU-Inkingi bitandukanye nako kuko kubatse ku kinyoma gusa, bikaba ndetse bimaze kugaragara ko mu bihugu birirwa babuyeramo ari inkorabusa gusa zihora zitunzwe no guharabika isura y’ubuyobozi bw’u Rwanda gusa.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version