Ndikumana Faustin uyobora ishyirahamwe PARCEM akaba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko Ndayishimiye Evariste bita sendagara cyangwa Gen Neva utegeka u Burundi akomeje kwica igihugu maze akayobya uburari mu mvugo zimuranga.
Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, Ndikumana yagize ati: ”Umukuru w’igihugu anyumve, uyobora CNDD-FDD anyumve, urupfu rw’u Burundi n’umukiro wabwo biri mu maboko yabo. Imvugo ziryoheye amatwi zigomba guhagarara. Abantu bamerewe nabi kandi bigomba guhagarara.”
Ndikumana yagaragaje cyane uburyo Ndayishimiye na CNDD-FDD ye bakomeje kuroga urubyiruko rw’Abarundi barushora muri politiki ndetse no mu mashyaka.
Ibyo Ndikumana asanga ari uko igihugu cyananiwe kubabonera ibikenewe kugira ngo rubashe kwiga, akomeza avuga ko iyi migirire y’ubu butegetsi ikomeje ityo, ibintu bizakomeza guhumira ku mirari.
Soma kandi: Sendagara “Gen Neva” noneho ari koza mu bwonko abana bato, abapakiramo ingengabitekerezo y’uburozi
Indi ngingo ikomeye Ndikumana yagarutseho ni uburyo igihugu gikomeje kubura ibyangombwa by’ibanze ibiribwa, abashoramari bitewe n’imiyoborere mibi ya Ndayishimiye n’agatsiko ke.
Yagize ati:”Urebye amafaranga Banki y’Isi itanga muri Congo, u Bugande, Tanzaniya, u Rwanda, nk’umurundi ukunda by’ukuri igihugu cyawe uhita wumva ufashwe n’ikiniga, ukibaza impamvu u Burundi butayabona. Maze warangiza ukumva ngo mu Burundi nta kibazo gihari!”
Ku rundi ruhande, imibereho y’Abarundi yarushijeho kuzamba nyuma y’aho Gen Neva afatiye icyemezo kigayitse cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka imuhuza n’u Rwanda. Icyemezo cyakomeje kwamaganwa n’Abarundi b’ingeri zose haba mu Burundi ndetse no hanze yabwo.
Uyu Ndayishimiye wamaganwa n’Abarundi kubera ubutegetsi bubi, niwe uherutse butangaza ko yatowe n’Imana ngo ayobore u Burundi!
Biraro Erneste.

