Gen BEM Habyarimana Emmanuel umaze imyaka irenga 20 abuyera mu Busiwisi nyuma yo kurengwa akiyirukana mu Rwanda, akomeje kwerura ko ateze amakiriro kuri Tshisekedi utegaka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kabone n’ubwo uwo mutegetsi asumbirijwe n’ibibazo uruhuri yateje igihugu cye.
Nk’urugero kuri uyu wa Kane tariki ya 26 kamena 2025, uyu musaza usaziye ubusa akaba ndetse ashaka gusiga inkuru mbi imusozi, yagaragaye ku muzindaro wa YouTube aryongora bya kijajwa, yumvikanisha ko Tshisekedi “yatsinze u Rwanda”, imvugo y’amaburakindi igamije gusa gucinya inkoro kuri Tshisekedi.
Uyu muhezanguni yahoze mu ngabo za Ex FAR mbere y’umwaka wa 1994, nyuma aza kwinjizwa mu ngabo zari iza RPA zaje guhinduka RDF, bigera aho aba Minisitiri w’Ingabo hagati y’umwaka wa 2000 n’uwa 2002, umwanya yakuweho kubera amatwara ye afitanye isano n’aya Parmehutu.
Kuri ubu Habyarimana akwiye kwibuka ko kuba arimo kwicira isazi mu jisho yangara mu mahanga ndetse akishingikiriza Tshisekedi ari ingaruka zo kuba yaritandukanyije n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul.
Soma kandi:Gen BEM Habyarimana mu kuzura amatwara ya Parmehutu, gusa ntibizamuhira!
Akwiye kandi kuzirikana ko ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bwarangiza bukubaka u Rwanda ubu bwiyubatse ku buryo butajegajega, bukaba bufite imbaraga nyinshi zikubye incuro ibihumbi ku buryo budashobora guhungabanywa n’ibinyoma umuntu nka we udafite indangagaciro yirirwa akwirakwiza.
Ndayambaje Marc

