Ku cyumweru ku itariki ya 29 kamena 2025, Nahimana Thomas wirukanywe mu gipadiri kubera amacakubiri no gukunda ingutiya yatangije ikinamico yise “amasengesho y’iminsi icyenda”, aho muri icyo gihe agambiriye gukoresha umuzindaro we wa YouTube avundereza mu Banyarwanda uburozi n’amacakubiri byamubase.
Iki kivume cyarumbiye Kiliziya Gatolika n’u Rwanda muri rusange, aho amaze imyaka irenga 20 abuyera mu Bufaransa yumvikanye abeshya abamukurikira buhumyi ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame “ntibwitaye ku Banyarwanda.”
Nyamara ibyo ni ibinyoma bidashinga kuko ari amagambo ashimangira ko ahubwo uyu muhezanguni yataye umutwe, akaba akomeje kwiyahuza amagambo gusa kuko abona ko iminsi ye ibarirwa kuntoki,isaha iyo ariyo yose ashobora gufatwa akaryozwa ibyaha biremereye yivurugusemo.
Kuba uyu muhezanguni ugihangara kwiyita Padiri yatinyutse gufata iyo kinamico ye y’umwanda akayita amasengesho kandi yararumbiye u Rwanda ndetse n’umuryango mugari w’abizera Imana ni ikizira mu maso y’Imana.
Amateka ya Nahimana agaragaza ko ari umuntu udashobotse waranzwe n’ubujura ndegakamere ndetse n’umutima wasabitswe n’urwango rushingiye ku ivanguramoko, ibintu akora buri munsi nk’umuvuno wo kwiyita “umunyapolitike”.
Muri rusange, umutekamutwe Nahimana utunzwe gusa no gusabiriza udufaranga abazungu ndetse n’udufaranga akura mu mbuga nkoranyambaga akoresha akwirakwiza urwango.
Nta munyarwanda akwiye kurangaza ahubwo akwiye kwamaganwa.
Ndayambaje Marc

