Imyaka 31 irashize ingabo za FPR-Inkotanyi zibohoye u Rwanda, Leta y’abicanyi yari yarashyize u Rwanda mu icuraburindi itsinzwe burundu.
Nyuma yo guhagrika Jenoside yakorewe Abatutsi, FPR Inkotanyi yashyizeho ubuyobozi bushya bwunze ubumwe, bufite icyerekezo ari nabwo Abanyarwanda bakesha kugira icyizere cyo kubaho ndetse ubumwe. Aho ubu amahoro n’iterambere ari ipfundo ryo kubaho k’ u Rwanda.
Gusa uko u Rwanda rwiyubaka mu ngeri zose, Interahamwe n’ibigarasha niko badasinzira bashakira hamwe icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi FPR-Inkotanyi yarukuyemo.
Aho babundabunze mu mahanga iyo bihishe baracyakomeza gukwirakwiza ibinyoma bigamije gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, bagoreka amateka ndetse bashaka no gusenya ubumwe bw’abanyarwanda.
Ibyo binyoma bidashinga by’interahamwe n’ibigarasha biba kandi bigamije gusenya amahoro u Rwanda rwagezeho no kubangamira iterambere ridasubira inyuma, gusa bikomeje kubapfira ubusa kubera ko abanyarwanda bakomeje kumenya imigambi mibisha yabo ari nako bahuriza hamwe mu kubarwanya bababwiza ukuri umunsi ku munsi. Abanyarwanda kandi bagaragaje kenshi ko imbaraga zabo zishingiye ku bumwe ndetse no gukunda igihugu batiganda.
Kuri ubu Abanyarwanda bahisemo ndetse banabigira inshingano gusenya ibinyoma by’interahamwe n’ ibigarasha birirwa bakwirakwiza, cyane ko kurinda umurage w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaha imbaraga n’umuhate biri mubyo biyemeje.
Icyo kandi Interahamwe n’ibigarasha birengagiza ni uko imyaka 31 ishize ivuze byinshi ku Banyarwanda, ikagira ubutumwa bw’uko urugamba rwo kubaka u Rwanda rwubakiye ku butabera, amahoro n’iterambere rukomeje, bityo rero bigoye ko amateshwa yabo yagira icyo amara.
Iyi myaka 31 ishize isobanuye intsinzi idasanzwe, ndetse ishimangira uburyo u Rwanda rwahuye n’amateka mabi asharira rukayikuramo ariko kandi n’ubuyobozi bwiza bwaharaniye kandi bugiharanira kubaho neza k’umunyarwanda no kuganisha igihugu mu cyerekezo gikwiye.Imihigo irakomeje.
Mukobwajana Linda

