Nyuma yo kwinangira gusenya umutwe wa FDLR no kuwukura burundu mu ngabo zayo FARDC, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwadukanye amayeri y’ uko u Rwanda ruba rukabya ku ngingo ya FDLR. Ibi ni ibisanzwe kuri ubu butegetsi; iteka buhinduranya imvugo mu rwego rwo gushaka uko bwirengagiza inshingano.
Mu muvuno mushya ugamije kugabanya uburemere bw’uyu mutwe uzwiho amateka ya Jenoside n’ubwicanyi budashira, abanyabinyoma bakorera ubutegetsi bwa Tshisekedi bari gukora uko bashoboye ngo ibintu bihore bisubikwa ndetse n’amasezerano mpuzamahanga yasinywe ahere mu magambo.
Kugira ngo uyu muvuno ukwire hose, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwashoye amafaranga menshi mu ngirwampuguke z’Umuryango w’Abibumbye aho zikora za raporo zuzuye ibinyoma zigamije ahanini kwibasira u Rwanda bakaziha abo mu dutsiko turwanya u Rwanda ndetse n’abo mu dutsiko duhora dutagatifuza inkoramaraso zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR zibarizwa i Burayi ndetse no muri Amerika.
Guhera ku kuvuga ko FDLR ari “urwitwazo,” kugeza kugushinja u Rwanda ko “ruvuga FDLR kenshi cyane,” biragaragara ko ubuyobozi bwa Tshisekedi butifuza amahoro ahubwo bushishikajwe no kurinda imikoranire yabwo na FDLR. Ni uburiganya bugamije gusenya inzira ya Washington y’amahoro ndetse no gutesha agaciro ibiganiro bya Doha.
Igitangaje ni uko muri raporo ya LONI ubutegetsi bwa Tshisekedi burimo gukangurira abantu gusoma, harimo igice cyemeza ko abarwanyi ba FDLR bivanze mu ngabo za Congo. Benshi muri bo bafite imyanya y’ubuyobozi buhanitse kandi baracyakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, mu gihe abasirikare ba FARDC bahugiye mu gusahura umutungo. Ibi ni ukuri kudashidikanywaho. Ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwivugira ibihuye n’ibyo bushaka, yirengagiza ibice bigaragaza impamvu u Rwanda rukomeje kugaragaza FDLR nk’ikibazo gikomeye.
Ibiherutse gutangazwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ubwabyo bigaragaza ko nta shingiro bifite, ibyo binyoma bakomeza kubikwiza mu gihe nyamara Brigadier General Ezechiel Gakwerere n’abamurinda babarizwaga muri FDLR bacyuwe, General Pacifique Ntawunguka akaba we akomeje gukingirwa ikibaba n’ubwo butegetsi ndetse n’uwitwa General Sylvestre Mudacumura waguye mu mashyamba y’icyo gihugu aho yamaze imyaka myinshi akorera, ibi ubwabyo bishimangira ko FDLR ari ikibazo gihari ndetse gikomeye.
Ibi rero nibyo bita ‘umutego mutindi ushibukana nyirawo akihicaye’, ubu butegetsi bwa Tshisekedi umwanzi w’amahoro bwaguye mu mutego wo kwisanga businya amasezerano y’amahoro butazigera na rimwe bwubahiriza, ibi kandi birigaragaza kuko bukomeje guseta ibirenge mu gutsinsura umutwe wa FDLR kandi ntibizabugwa amahoro.
Umurongo u Rwanda rwafashe kandi wumvikana ni uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari imbogamizi ikomeye ku mutekano, Atari ikibazo cya politiki. Uburyo ubwo aribwo bwose ubutegetsi bwa Tshisekedi buzashaka kugoreka ukuri ntibizabuhira kuko FDLR iriho,irica ndetse kuba igihari ibikesha Congo, niyo mpamvu igihe cyose izashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda,u Rwanda rutazabireberera.
Ndayambaje Marc

