Uwimana Nkusi Agnes, umuhezanguni wihebeye guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside no gucamo ibice Abanyarwanda, nyuma yo guhungira mu gihugu cya Uganda yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga abunza ikinyoma cy’uko “Gen Neva yahaye Perezida Kagame renga renga nkumene.”
Ibi yabivuze ubwo yitiriraga ibitero bya M23, u Rwanda. aho yagize ati: “Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda nirumutera ruciye muri Uvira nawe azarutera aciye mu Kirundo.” Akaba ashImangira ko ari nayo mpamvu M23 yatinye kubohora Uvira.
Ibyo yabitangarije mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro we wa YouTube, kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025, aho yifashe akigira impuguke mu bijyanye n’ibiyaga bigari. Ikigaragara ni uko agarutse muri gahunda yo kuyobya Abanyarwanda biciye mu binyoma yari asanzwe acisha kuri YouTube.
Ni kenshi Ndayishimiye yagiye avuga amagambo ya gashozantambara, agaragaza ko igihugu cye cyiteguye gutera u Rwanda kandi ko kizarutsinda ku rugamba. Gusa ku rundi ruhande ubuyobozi bw’u Rwanda ntabwo bwigeze bumushoraho amagambo yo kumusubiza, bikaba ikimenyetso cy’ubuyobozi buhamye bwita ku mahoro n’iterambere, aho kwishora mu bitagira umumaro. Ibyo kandi si ugutinya ahubwo ni ukugira imikurire muri dipolomasi, ikintu u Rwanda ruzobereyemo.
Ikindi kandi uyu muhezanguni w’umugome akwiye kumenya ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze rwifuza gushoza intambara mu gihugu cy’abaturanyi kuko rushyira imbere kubana neza n’abandi ndetse n’imikoranire ihamye kuko ruziko intambara itubaka ahubwo isenya.
Rero ayo mangambure yose umuhezanguni Uwimana avuga ni impamvu zo gushaka amaramuko kuko adashobora kubona icyo ashyira mu gifu cye kituzura atavuze Perezida Kagame cyangwa se ngo asebye u Rwanda. Byose ni amaco y’inda!
Mukobwajana Linda

