Site icon MY250TV

Ibisa birasabirana: Umunyabyaha ruharwa Ntaganda Bernard wihaye kweza Ingabire Victoire nawe akwiye gutabwa muri yombi!

Intagondwa Ntaganda Bernard wokwamwe n’amacakubiri n’ivangura yakamejeje mu gusabira umuhezanguni mugenzi we Ingabire Umuhoza Victoire gufungurwa.

Umuhezanguni Ntaganda yiyita “umunyamategeko”, ariko ibyo ari kwigira muri dosiye ya Ingabire bishimangira ko ari umuswa ndetse nta n’ikintu azi ku mategeko.

Nk’urugero, Ntaganda yumvikanye ku muzindaro wa YouTube mu isoni nke avuga ngo: “Perezida Kagame nafungure Madame Ingabire kandi anatureke dukore politiki”.

Iyo mvugo ubwayo ishimangira ubwenge bucye bwa Ntaganda, kubera ko Ingabire afunzwe n’urwego rwigenga rw’ubucamanza, mu gihe Perezida Kagame we akuriye urwego nyubahiriza tegeko!

Icyo Ntaganda akwiye kumenya ni uko icyo we na Ingabire bita ko ari “politike” bakora, kitazigira gihabwa intebe mu Rwanda cyane ko ahubwo baba bivuruguta mu byaha by’amacakubiri n’ubugizi bwa nabi bugamije gusubiza u Rwanda aho rwari ruri mu myaka 31 ishize.

Ubundi mu busanzwe uyu Ntaganda ntaho ataniye nuwo avuga ko ari ugusabira imbabazi kuko bose bari mu gatebo kamwe ko guhora bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho aba bombi bahora bagambirira gucamo ibice abanyarwanda.

Bahora kandi bagambiriye gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gukora igishoboka cyose ngo ubuyobozi bw’u Rwanda buveho, ibintu kugeza n’ubu byababereye inzozi dore ko buri gihe imigambi yabo mibisha iburizwamo.

Ikindi kandi ni uko uko ari babiri banafite ubusembwa inkiko kugeza ubu zanze kubakuraho bitewe n’uko batigeze bubahiriza ibyo byari barategetswe ubwo bakatirwaga gufungwa.

Nka Ntaganda mu mwaka wa 2010 yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ine n’Urukiko Rukuru aho yari yahamwe n’ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya, ntiyigeze yubahiriza kwishyura ku gihe harimo ihazabu y’ibihumbi 100 Frw yari yaciwe n’Urukiko Rukuru.

Naho Umuhezanguni Ingabire we nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika agafungurwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ntiyigeze ahinduka.

Rero uyu muhezanguni Ntaganda nareke inkiko zikore akazi kazo dore ko zishoboye kandi zitarenganya. Kwirirwa asakuza ku mbuga nkoranyambaga ngo bafungure umunywanyi we Ingabire akaba n’ihabara rye ntibizigera bimugira umwere.

Ku rundi ruhande, ubutabera bw’u Rwanda bukwiye gukurikirana uyu muhezanguni ubundi agasanga muri gereza Ingabire cyane ko ntaho bataniye.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version