Site icon MY250TV

Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR komeje kwivamo nk’inopfu!

Musabyimana Gaspard, umuhezanguni n’interahamwe kabombo akaba umumotsi wa FDU-Inkingi agatsiko gahuriza hamwe interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi, yongeye kugaragaza ko we na bagenzi be ntakindi bagenderaho uretse ibinyoma no kwivuguruza.

Ni nyuma y’uko uyu muhezanguni yihandagaje akavuga ko Perezida Kagame “akomeje kwihunza no gutera umugongo umutwe wa M23 bitewe n’uko ari ugutinya ibizamubaho imbere”, ni mu gihe nyamara uyu muhezanguni asanzwe avuga ko “M23 ntibaho, ni ingabo z’u Rwanda”.

Iyi mburamukoro inasaziye ubusa ukwo kwinyuraguramo kwayo kwabereye ku muzindaro rutwitsi isanzwe inyuzaho ibinyoma byayo ku Rwanda.

Ubundi mu busanzwe uyu muhezanguni Musabyimana asanzwe azwiho gukwirakwiza ibinyoma ndetse we na bagenzi be buri gihe bashinja u Rwanda kuba arirwo nyiri mutwe wa M23.

Kuba kuri iyi nshuro uyu musazi yivuguruje avuga ko noneho Perezida Kagame yawuteye umugongo, ni ikimenyetso simusiga ko aba bahezanguni nta kuri bagira bagenderaho uretse ibinyoma gusa.

Ibi kandi bishimangira ko kubeshya ari ibintu byabokamye, aho baba batibuka n’ibyo baba baragiye bavuga bigatuma bakomeza kwivuguruza.

Uyu mutwe wa M23 ntabwo urwanirira umutungo wa Congo nk’uko izo nterahamwe zibikwirakwiza zibeshya cyangwa ngo wice, ahubwo urwanirira uburenganzira bwawo bwo kubaho mu gihugu cyabo aho gukomeza kwicwa na Tshisekedi.

Musabyimana akwiye kumenya ko buri Munyarwanda wese ndetse n’umunyamahanga urebera mu ndorerwamo y’ukuri azi ukuri kose kandi ko ibinyoma bye bimuviramo kurangira yivuguruje nabyo bizwi.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version