Hagaragaye amajwi y’ibanga aho umuhezanguni w’umugome Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) aba yumvikana aganira n’ikihebe Ntamuhanga Cassien banoza umugambi mubisha wo gutera ibisasa mu Mujyi wa Kigali.
Ni amajwi yagaragajwe nka kimwe mu bimenyetso bishinja Ingabire mu iburanisha ryabaye tariki ya 7 Kanama 2025, uyu bwo uyu muhezanguni yajuriraga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge icyemezo ku ifungwa by’agateganyo.
Muri ayo majwi, Ntamuhanga watorotse ubutabera bw’u Rwanda akaba by’umwihariko azwi mu bikorwa by’iterabwoba, yumvikana abaza Ingabire ahantu haterwa ibisasu nuko undi nawe atazuyaje akamusubiza ko byaterwa mu mujyi wa Kigali.
Ingabire abajijwe kugira icyo abivugaho, yemeye ayo majwi ariko ata ibitabapfu ko “yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.
Ibyo ni ibyerekana ko Ingabire adafungiwe ikindi nk’uko interahamwe n’ibigarasha bakunze kubivuga ahubwo ari kuzira ibyaha bikomeye birimo no kugambirira kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Interahamwe n’ibigarasha bo bakunze gukwirakwiza ibihuha bavuga ko hari ibindi Ingabire afungiye harimo no kuba atavuga rumwe n’ubutegetsi nyamara uwo bari gukorera ubuvugizi ari kwiyemerera bimwe mu byaha ashinjwa.
Ibyo babikora bagamije kuyobya Abanyarwanda no kurengera umuntu wagaragarijwe n’urukiko nk’uwakoze ibyaha bikomeye bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Hanagarutswe kandi ku yandi majwi agaragaza ko umuhezanguni Ingabire yabwiye umunyamakuru ko yashinze ingirwashyaka ye Dalfa-Umurinzi kugira ayobye uburari, yerekane ko atakibarizwa muri FDU-Inkingi, agatsiko k’intagondwa z’interahamwe, abajenosideri n’abahezanguni bihishe hirya no hino i Burayi.
Ibyo kandi Ingabire yabikoze kugirango yikureho igitero FDU-Inkingi yigeze kugaba mu Kinigi ku wa 4 Ukwakira 2019, kigahitana abaturage 14 bishwe by’agashinyaguro.
Ibyo byose ni ibimenyetso simusiga ko uyu mugore w’umuhezanguni w’umugome atagambiriye ikintu na kimwe cyiza ku Rwanda cyangwa se politiki nzima nk’uko yirirwa abivuga ahubwo agambiriye kurubona rusenyuka burundu.
Ikindi kandi interahamwe n’ibigarasha bakwiye kumenya ko kugirira nabi Abanyarwanda, gutegura ibitero ngo bihitane ubuzima bwabo no guhuza imbaraga n’imitwe y’iterabwoba badakwiye kubyitiranya no “gutanga ibitekerezo”batwerera nyirabuja Ingabire.
Babyanga babyemera Ingabire agomba gukanirwa urumukwiye!
Mukobwajana Linda

