Umumotsi w’abajenosideri babarizwa muri FDU-Inkingi, Musabyimana Gaspard, noneho yumvikanye azura akaboze ari kuvuga ibigwi Peter Erlinder, Umunyamerika u Rwanda rwigeze gufunga akurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo iyo mburamukoro yabinyujije ku muzindaro rutwitsi isanzwe inyuzaho icengezamatwara ry’interahamwe n’abajenosideri, ivuga ko amateka ye amugira “igitangaza n’inararibonye”.
Nk’aho ibyo bidahagije, interahamwe kabombo Musabyimana yabeshye abamukurikira buhumyi ko uriya muzungu Leta y’u Rwanda “yashatse kumwica Imana igakinga akaboko.”
Ubundi uwo muzungu ni muntu ki?
Peter Erlinder ni Umunyamategeko w’Umunyamerika wavutse tariki ya 14 Mata 1948, yitaba Imana tariki ya 4 Ukuboza 2024, akaba azwiho cyane gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu mwaka wa 2010 muri Gicurasi ubwo yari mu Rwanda, yatawe muri yombi hashingiwe ku mategeko ahana icyaha cyo gupfobya Jenoside no kubiba amacakubiri, afungirwa mu yari Gereza nkuru ya Kigali yari izwi ku izina rya ‘Dix Neuf Cent Trente: 1930’.
Amaze kubona uburemere bw’ibyaha yari afungiwe, Erlinder yagerageje amanyanga menshi ngo arekurwe harimo kwigira umurwayi wo mu mutwe, ndetse no gushaka kwiyahura aho yafashe ibinini birenga 50 abinywera icyarimwe, ariko polisi imutabara atarapfa.
Erlinder
Uyu muzungu yari yaje mu Rwanda kunganira umuhezanguni Ingabire Victoire na we wari ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Erlinder kandi mu mugambi we wo guhakana Jenoside yagiye akwiza ibihuha kenshi byavugurujwe kenshi birimo ko Abasirikare ba FPR-Inkotanyi bishe abahutu ndetse ko FPR-Inkotanyi ari yo “yahanuye indege ya Habyarimana”.
Igishimangira ubuhezanguni bw’uyu muzungu harimo kandi kuba yari akuriye ishyirahamwe ryari rihuriwemo n’ababuraniraga abajenosideri mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (TPIR).
Gusa ntiyamaze kabiri ku buyobozi bw’iryo shyirahamwe dore ko yaje gukumirwa muri TPIR kubera ubuhezanguni bwe n’amacakubiri, no gusuzugura amabwiriza y’uru rukiko rwaburanishaga abajenosideri.
Uyu muzungu kandi yanaburaniye interahamwe kabombo Major Aloys Ntabakuze yahoze iyobora batayo Parakomando, akaza gukatirwa igifungo cy’imyaka 35 bitewe n’uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Erlinder yakunze kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro, avuga ko iyi Jenoside “ntiyakorewe Abatutsi gusa” ahubwo ko n’abahutu “bishwe” kandi “bicwa na FPR-Inkotanyi”.
Kuba umuhezanguni utunzwe no gusiga icyasha u Rwanda nka Musabyimana atagatifuza umuntu nka Peter Erlinder ntawe bikwiye gutangaza kubera ko bose ari bamwe dore ko na Musabyimana ubwe ari umuvugizi w’abajenosideri uhora iteka ashaka gusibanganya uruhare rwabo muri Jenoside bakoreye Abatutsi.
Mukobwajana Linda

