Site icon MY250TV

Abarundi bahangayikishijwe n’uko igihugu cyabo kigiye kuba ikicaro gikuru cya FDLR

Abarundi mu ngeri zinyuranye bahangayikishijwe no kuba babona igihugu cyabo kigiye guhinduka indiri y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gihe uyu mutwe uzaba utsinsuwe muri Congo nk’uko biteganywa n’amasezerano y’amahoro u Rwanda na Congo baherutse gusinyira i Washington.

Ni impungenge Abarundi bagaragaza bashingiye ku mubano w’akadasohoka Perezida wabo Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva, afitanye na FDLR cyane ko magingo aya uyu mutwe n’ingabo z’u Burundi bafatikanya kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Nk’urugero, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Pacifique Nininahazwe, aherutse gutangariza mu kigabiro cyabereye kuri X ko Ndayishimiye na FDLR bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Gen Neva ari i Kinshasa mu 2024 yavuze ko afite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ni nawo mugambi wa FDLR, bityo ntabwo Neva azemera ko isenyuka, ahubwo azakora ibishoboka byose birimo no kubahisha mu Burundi.”

Ku iby’imikoranire mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro , Nininahazwe yavuze uburyo CNDD-FDD binyuze muri Gen Bunyoni wahoze ayobora igipolisi cy’u Burundi, yajyaga itumiza intwaro muri Malesia zo guha FDLR kugira ngo itere u Rwanda maze nayo ikabaha ingurane y’amabuye y’agaciro, amakuru yanemejwe na raporo y’impuguke za ONU.  

Ndereyimana Emmanuel uvugira CFOR-Burundi nawe wari muri kiriya kiganiro, yakanguriye Abarundi kudakomeza kugwa mu mutego wa Leta ya CNDD-FDD aho bakomeje kubabeshya ko hari Abanye-Congo bahunze M23 maze bakaza kugura ubutaka mu Burundi, nyamara ari FDLR gusa.

Ati:”Abarundi ntibakababeshye ngo Abanye-Congo bari kugura ubutaka mu Burundi, nta Munye-Congo yaba umundande, yaba umubembe, yaba uwo muri Kasayi cyangwa se undi wese waje kugura ubutaka. Ni abo muri FDLR baje bafite ibyangombwa bahawe na Congo kugira ngo bitwe Abanye-Congo.”

Soma kandi:Abaherutse kwitandukanya na FDLR bahishuye andi mabanga y’imikoranire y’uyu mutwe, Tshisekedi na “Gen Neva” – AMASHUSHO

Biraro Ernest

Exit mobile version