Umunyagitugu Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva akomeje kwibasira Abarundi batinyuka kugaragaza no kwamagana igitugu n’ubusambo bye dore ko ari byo biri inyuma yo kuba u Burundi buza ku isonga mu bibi byose ku Isi birimo ubukene, ubwisanzure n’ibindi.
Ubu inkuru igezweho ni iy’ishimutwa rya Niyukuri Dieudonné ubwi nka Rabin, wari umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga mu kunenga imikorere ya Gen Neva no kugaragaza ibitagenda mu Burundi.
Iryo shimutwa rije gushimangira uburyo uyu munyagitugu wananiwe gukorera Abarundi adateze kunamura icumu nyamara mu gihe abo yibasira bazira ibitekerezo byabo bizima yari akwiye kubakiraho.
Ni amakuru yatangiye guhererekanwa henshi kuva kuri uyu wa 15 Nzeri 2025 aho bivugwa ko uyu afunzwe n’iperereza ry’u Burundi kuva ahagana mu mpera za Kanama 2025, akaba afungiye mu Cibitoke.
Ababashije gukurikira amakuru yatambukaga ku muyoboro wa YouTube “Cakenge Tv” washinzwe n’uyu Rabin, niho wasangaga amakuru atandukanye yo mu karere ariko by’impamo ku yo mu Burundi na CNDD-FDD ya Gen Neva.
Uyu Rabin yari umwe mu Barundi bari bariyemeje gukorera ubuvugi benewabo bo mu gisirikare bakomeje gukoreshwa bucakara n’umunyagitugu Gen Neva agamije kubakuramo agatubutse mu ntambara barwana mu burasirazuba bwa Congo.
Si igitangaza kandi kuba Gabin yazize kugaragaza ubuzima bushaririye Abarundi bakomeje kunyuramo aho ubu iki gihugu cyabo kibarizwa mu biyoboye mu bukene ku Isi.
Yazize kandi kugaragaza ko u Burundi butarangwamo igitoro, igihugu aho kwiga bibasha umugabo bigasiba undi, igihugu aho kwivuza bidashoboka kubera ibura ry’abaganga ndetse n’imiti mu mavuriro, n’ibindi.
Soma kandi: Abarundi baramagana ingoma mpotozi Gen Neva
Gen Neva akwiye kumenya ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi kandi ngo ujya gukira indwara arayirata.
Biraro Erneste

