Umunyepolitiki Agathon Rwasa yumvikanye atabariza Abarundi, aho ashinja Perezida Ndayishimiye n’agatsiko ke k’aba-DD kuba bakomeje ko kubabera umutwaro aho kubabera isoko y’ibisubizo bibugarije.
Ibi Rwasa yarabivugiye mu kiganiro cyari cyateguwe n’ishyirahamwe rirwanya ruswa, ikimenyane n’akarengane (PARCEM), kuri uyu wa 15 Nzeri 2025 i Bujumbura, mu rwego rwo kurebera hamwe urwego demokarasi iriho mu Burundi.
Uyu nunyapolitike yavuze ko hageze ko Gen Neva na Leta ye bareka gukomeza kubeshya ko mu Burundi hari demokarasi mu gihe ijwi ry’umuturage ritubahwa.
Zimwe mu ngingo Rwasa ubarizwa mu ishyaka rya CNL yashingiyeho harimo kuba Leta ikomeje kwibasira buri wese ugerageza kuvuga ko mu Burundi hari ikibazo cy’ibikomoka kuri peterori[Igitoro], aho ahita yitwa ko yatutse Leta.
Yagize ati:”Uyu munsi mwese muzi ikibazo kitwugarije cy’igitoro kandi kitugiraho ingaruka twese. Nyamara uramutse ukivuze witwa ko uri gutuka Leta. Demokarasi idashobora kubaha ijwi ry’umwenegihugu, ntiba ari demokarasi.”
Soma kandi: Bombori bombori kwa “Gen Neva”!
Rwasa kandi yanenze Gen Neva na Leta ye kuba ishyiraho inzego z’ubuyobozi nk’agakingirizo kuko usanga nta cyemezo na kimwe zigiramo uruhare, ko ibyemezo bifatwa n’agatsiko gato k’aba DD kandi kakabifata mu nyungu bwite z’abakagize.
Avuga kandi ko uramutse ugiye no kureba ingingo zishingirwaho hashyirwaho izo ngirwa nzego z’ubuyobozi usanga harimo amanyanga akomeye, aho we avuga ko icyo gihe nta kamaro zagirira abenegihugu.
Biraro Erneste

