Umuhezanguni Bicahaga Abdallah wari umaze igihe yarazimye aho yatorongereye hanze y’u Rwanda maze yigira impunzi, yongeye kwivuruguta mu isayo y’amatiku mu murongo ugayitse yihaye wo guhimba ibinyoma byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Byari mu kiganiro uyu musaza wigize injajwa aherutse kugira ku muzindaro wa YouTube usanzwe uzwiho gutambutsa icengezamatwara ry’umunyagitugu udashinga utegeka u Burundi, Ndayishimiye Evariste.
Muri icyo kiganiro kitari gifite epfo na ruguru, Bicahaga wokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yumvikana yita Perezida Kagame “umwicanyi uyobora u Rwanda nk’umutungo we utanagirwa inama”.
Niba koko Perezida Kagame ari umwicanyi nk’uko uyu muhezanguni Bicahaga abivuga, umuntu yamubaza impamvu we ubwe atigeze yicwa kandi yarabaye mu Rwanda imyaka 30 asebya kandi yibasira uwo yita “umwicanyi”!
Ibyo ubwabyo bivuguruzanamanjwe y’uyu musaza ushaka gusiga inkuru mbi imusozi.
Kuri uwo muzindaro kandi uyu muhezanguni usaziye mu matiku yibasiye Abanyarwanda cyane abita amazina, ari nako abagereranya n’Abarundi avuga ko bo ari abantu kubera ko ngo bamwakiranye urukundo.
Uyu muhezanguni kandi yumvikanye ashimagiza Ndayishimiye ko “ayobora neza Abarundi bakwiye kumenya ko bambaye ikirezi bataziko ko kera”.
Ni imvugo ariko yatumye uyu muhezanguni ahabwa
urw’amenyo bitewe n’uko Ndayishimiye yashyize u Burundi mu kangaratete.
Kuba uyu muhezanguni yatuka Abanyarwanda ntawe bikwiye gutangaza kubera ko ari gushaka amaramuko ngo yuzuze inda ye nini ndetse akomeze no kubona aho yegeka umutwe akomeza kwigira impunzi.
Mu mwaka wa 2023 nibwo Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwategetse ko uyu muhezanguni arwitaba maze akisobanura ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa uyu musaza hadaciye kabiri yahise atoroka ubutabera bw’u Rwanda.
Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko Abanyarwanda ndetse n’abazi neza u Rwanda Bazi ko Perezida Kagame yarukuye habi akarwubaka none ubu rukaba ari ubukombe mu ruhando mpuzamahanga.
Kuba Bicahaga yakwirirwa abunza amagambo bidateze na Rimwe kubikuraho ahubwo Ari kwivunira ubusa.
Mukobwajana Linda

