Site icon MY250TV

FDLR yagabye ibitero 21 ku Rwanda mu myaka 31 ishize

U Rwanda rwongeye kwibutsa Umuryango Mpuzamahanga ko rutazigera rujenjekera imyitwarire y’abakomeje kugaragaza ko badatewe impungenge n’inkoramaraso z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ibi byashimangiwe na Ambasaderi Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ubwo yagezaga ijambo ku Nteko rusange y’uwo muryango kuri uyu wa 30 Nzeri 2025 i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Nyuma ya 1994, u Rwanda rumaze kugabwaho ibitero bigera kuri 21 bikozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi bashyigikiwe n’umwe mu banyamuryango ba ONU”

Ngoga kandi yibukije ko abatemera ko FDLR iteje ikibazo ku Rwanda bahera ku nshuro impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zaburiye abaturage baturuka mu bihugu byo mu mahanga kudasura u Rwanda k’ubw’impungenge z’umutekano muke byose bishingiye kuri FDLR.

Ati: “Niba mushaka kumenya inshuro FDLR yagabye ibitero ku Rwanda, muzasome raporo z’impuguke za ONU ziburira abaturage babyo kudasura u Rwanda. Mu gihe cyose FDLR yagabaga ibitero, babuzaga abaturage babyo gusura utwo duce bikekwa ko twagabwaho ibitero n’uyu mutwe w’iterabwoba”

Ambsaderi Ngoga akomeza agaragaza uburyo bamwe mu bagize Umuryango w’Abibumbye ari indyarya ku kuba basaba ko u Rwanda rukuraho ibwirinzi bwarwo mu gihe FDLR ikajije imyiteguro yo kurugabaho ibitero iturutse muri Congo.

Soma kandi: Abo FDLR yari yarafashe bugwate bariruhutsa nyuma yo gutahuka mu Rwanda

FDLR ni umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagahungira muri Congo aho kugeza ubu ufashwa na guverinoma ya Tshisekedi aho unamaze imyaka irenga 25 uri mu mashyamba y’icyo gihugu.

 Biraro Erneste

Exit mobile version