Interahamwe n’ibigarasha Leta y’u Rwanda iherutse gufatira ibihano kubera kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byibasira u Rwanda n’Abanyarwanda ubu bari kwikomeza no kwiremamo icyizere, ariko by’amaburakindi kubera ko ubwoba bwabatashye.
Amanjwe y’izi nyangabirama bari kuyakwirakwiriza ku mbuga nkoranyambaga n’imizindaro ya YouTube basanzwe banyuzaho uburozi bwabo bugamije kuyobya Abanyarwanda, ari nako icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu bahezanguni babanjirije abandi kwihagararaho no kwigira igitangaza ko “Leta y’u Rwanda ibatinya” harimo ikihebe Musabyimana Gaspard, umusaza usaziye ubusa wibera mu manjwe ngo akunde abeho ari nako ashyigikira imitwe y’iterabwoba nka FDLR, biri mu byatumye nawe ashyirwa kuri urwo rutonde rw’ibyihebe.
Undi wamukurikiye kandi ni ikihebe Rudasingwa Théogène uzi nka “RedCom” mu bikorwa by’ubutekamutwe.
Ikihebe Rudasingwa we mu bitutsi nk’ibya gishumba n’ikinyabupfura gicye na we yishyize hejuru avuga ko Perezida Kagame amuhigira hasi no hejuru ngo amwice “bitewe n’uko atinya abamurwanya.”
Ibyo binyoma no kwigira igitangaza by’uyu mugome w’umutindi Rudasingwa ntibigire uwo birangaza kuko niko yahoze no kuva cyera.
Ni umugabo mbwa wiyemeje kwangara imahanga aho amaze imyaka irenga 20 abundabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 24, kubera ibyaha birimo ibyo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Ibyihebe Leta y’u Rwanda iherutse gufatira ibihano byagiye bigambirira kugirira nabi u Rwanda, bateza urugomo, batera ama grenade mu mujyi wa Kigali ndetse banashinga imitwe y’iterabwoba, banakorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN, RUD-Urunana, CNRD n’indi.
Ntabwo ubuyobozi b’u Rwanda butinya cyangwa bwigeze bunatinya izi nyangabirama, habe narimwe! Kubera ko ntacyo ziri zo uretse kuba za mayibobo zahemukiye urwazibyaye.
Kuba bashyirirwaho ibihano ni ukubera ko u Rwanda ruzi agaciro k’umutekano warwo n’uw’Abanyarwanda, izo mburamukoro zihora zishishikajwe no kuwubuza ituze.
Mukobwajana Linda

