Site icon MY250TV

Na nyina ni umujenosideri kabombo, wishwe na SIDA – Andi makuru ku muyugiri wiyita “Gitifu Sebatware”

Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware akaba yaramaramaje mu macakubiri no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, burya urwango rwamusaritse arukomora kuri se na nyina.

Bimaze igihe bizwi neza ko se w’uyu muhezanguni, Uzabakiriho Bernard, yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse apfira muri gereza mu mwaka wa 2013.

Kuri iyi nshuro MY250TV yamenye ko na nyina w’uyu muhezangunu, Nyirabakungu Antoinette, yari interamwete (interahamwe y’umugore) ndetse na we akaba yaragize uruhare muri Jenoside.

Uyu mujenosideri w’umugore yahamwe n’ibyaha bya jenoside birimo kwica abari mu rugo rwa Rwagashayija Innocent, Angelina n’abana be babiri n’umugore wavukaga ku Kibuye.

Nyina wa “Gitifu Sebatware” kandi yari mu gatsiko k’abagore bigaga gutera grenades, kujya mu bitero no gusahura ndetse no kubiba irondabwoko, amacakubiri n’ivangura mu mashuri.

Mu rukiko rw’ibanze uyu mujenosideri yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, yaje kujurira asakuza ko atahawe umwanya uhagije wo kwisobanura ndetse ko afite n’abatangabuhamya bashya.

Abo batangabuhamya baratumijwe mu bujurire hanyuma urukiko rw’ubujurire rwanzura ko abatangabuhamya bashinjura uyu mujenosideri nta n’umwe washoboye gutanga ibimenyetso byerekana ko ibyaha aregwa atabikoze.

Urukiko kandi rwagaragaje ko mu btangabuhamya uyu mujenosideri yari yatanze nta n’umwe wari uri ku Kabutare mu gihe cya Jenoside aho ibyaha byakorewe ngo abe yariboneye n’amaso ye ko atagiye mu bwicanyi.

Soma kandi: Ni umwe mu b’imbere muri Jambo ASBL:  Dore umwirondoro w’ukuri w’interahamwe yiyita “Gitifu Sebatware”

Tariki 14 Ugushyingo 2007, Urukiko Gacaca rw’ubujurire rushingiye ku bimenyetso ndashidikanywaho rwari rufite, rwemeje uruhare rwa Nyirabakungu Antoinette muri Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse ruhita rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 19.

Uyu mujenosideri w’umugore wari wuzuye amaraso y’inzirakarengane z’abatutsi kimwe n’umugabo we nawe yaguye muri gereza ya Huye arangiza igihano cye.
Abo babyeyi bombi b’umuhezanguni Gitifu sebatware bari barazahajwe n’uburwayi bwa SIDA bivuje batinze ikaba ari nayo yabahitanye.

Ibyo byose ni ibishimangira aho Gitifu Sebatware avoma ingengabitekerezo ye ndetse n’urwango yanga Abatutsi, nta kabuza ko biri mu mashereka yonse kuva akiri umwana.

Gusa akwiye kumenya ko uko yahisha amateka mabi y’iwabo ukuri kuzwi neza.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version