Site icon MY250TV

Ikigarasha Etienne Gatanazi n’imiyugiri ya Jambo ASBL bisamye basandaye

Umuhezanguni Etienne Gatanazi wahoze ari umunyamakuru akaza guhinduka nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha, arakataje mu gufasha intagondwa zo mu gatsiko ka Jambo ASBL kwitagatifuza ku cyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gatanazi umaze iminsi abuyera mu Budage, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025, yagaragaye ku muzindaro we wa YouTube ashagawe na Ruhumuza Mbonyumutwa na Alfred Uzabakiliho uzwi nka Gitifu Sebatware, aho by’umwihariko aba bombi bavuganiraga agatsiko kabo ka Jambo.

Iyo miyugiri (inyito yahabwaga Interahamwe z’abana) ya Jambo ASBL yasakuje ivata riraza yumvikanisha ko batajya bahakana cyangwa ngo bapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko “nta bimenyetso Bihari” bibashinja.

Soma: Ni umwe mu b’imbere muri Jambo ASBL:  Dore umwirondoro w’ukuri w’interahamwe yiyita “Gitifu Sebatware”

Ni mu gihe nyamara badasiba kumvikanisha ku mbuga nkoranyambaga ko mu Rwanda “habaye jenoiside ebyiri” mu gihe habaye Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, imvugo y’ubugome bakoresha bashaka gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi ababyeyi babo bagize umuruhare.

Jambo ihuriwemo n’abana bakomoka ku nterahamwe n’abajenosideri kabombo bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho by’umwihariko aba bana birirwa ku mbuga nkoranyambaga bakora iyo bwabaga ngo batagatifuze ababyeyi babo.

Ikindi kandi aba bahezanguni bavuze kigatuma bahabwa urw’amenyo ni uko ngo iyi Leta y’u Rwanda ibashinja gupfobya no guhakana jenoside iba igambiriye “kwanduza isura” yabo.

Aha umuntu akaba atabura kubabwira ko ari bo ubwabo bihindanyirije isura ubwo biyemeza gukora icyaha cy’ubugome cyo guhakana no gupfobya Jenoside Isi yose iha agaciro.

Soma kandi: Abambari ba Jambo ASBL ni intumwa z’ikinyoma zarazwe ingengabitekerezo ya Jenoside


Aba bahezanguni kandi mu bujiji bwinshi bwuzuye ubugome bavuze ko “u Rwanda rukoresha Jenoside kugira ngo ngo rucecekeshe abantu” no kugira ngo “FPR-Inkotanyi igume ku butegetsi.”

Ayo magambo ubwayo kaba yerura ubugome n’ubuhezanguni aba bambari ba Jambo bonkejwe mu mashereka n’imena-maraso z’ababyeyi babo.
Ibimenyetso ni byinshi byerekana ko Jambo ASBL ihakana ikanapfobya Jenoside ndetse igahira igambiriye icyasubiza inyuma Abanyarwanda, gusa ibyo bikora byose nta giteze kubahira.
 
Mukobwajana Linda

Exit mobile version