Ikihebe ruharwa akaba n’ikigarasha Rudasingwa Théogène wamenyekanye nka “RedCom” mu bikorwa by’ubutekamutwe, yongeye gushimangira ko agiye kwicwa n’ubwoba nyuma y’uko Leta y’u Rwanda imushyize ku rutonde rw’abantu 25 bashakishwa kubera gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.
Ibyo ikihebe Rudasingwa yabigaragarije mu kiganiro yagiranye n’umupagasi we Musangamfura Sixbert ku muzindaro wa YouTube n’iki cyihebe kimaze igihe kibundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda.
Mu bwoba bwinshi no kuvuga yitsa umutima, iki kihebe cyavuze ko hari ibaruwa cyandikiye Perezida Kagame nyuma y’uko u Rwanda rusohoye urutonde rwa biriya byihebe.
Ni nyuma y’uko Rudasingwa n’ibindi byihebe batahwemye kugambirira kugirira nabi Abanyarwanda binyuze mu guteza urugomo, gutera za grenade mu mujyi wa Kigali no gushinga imitwe y’iterabwoba.
Muri iyo mitwe harimo RNC, FLN, RUD-Urunana, CNRD, na FDLR.
Mu ngirwa-baruwa idafite umutwe n’ikibuno ikihebe Rudasingwa yandikiye Umukuru w’Igihugu, yitwaje ijambo ry’Imana asoma imirongo ya Bibiliya ngo akunde ayobye abamukurikira bumve ko avuga ukuri kandi nyamara ari umugome utagira idini no kwiyubaha.
Ibyo kandi byerekana guhinda umushyitsi kwa Rudasingwa bitewe n’uko yakupiwe umuriro n’amazi.
Ikindi kandi uyu umugabo mbwa wiyemeje kwangara imahanga aho amaze imyaka irenga 20 abundabunda yashyize muri iyo ngirwabaruwa ni ukwitaka yigira umuntu mwiza yivuga imigabo n’imigambi y’ibyo azakora.
Ikihebe Rudasingwa si umugabo mwiza nk’uko ashaka kubyemeza abantu ahubwo ni umugabo w’umugome wahemukiye urwamubyaye akisunga Interahamwe mu kurwanya FPR-Inkotanyi yahozemo kubera inda nini yamusaze.
Yanakatiwe kandi igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo iby’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, amacakubiri n’ibindi.
Iki kihebe gikwiye kumenya ko guhora gisiga icyasha Perezida Kagame ndetse n’ubuyobozi bwe bitazigera bibuza u Rwanda gutera imbere cyangwa bikigire umugatifu nk’uko gihora kibyifuza.
Mukobwajana Linda

