Umuhungu w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda akanategura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaye ku muzindaro wa YouTube yataye umutwe avuga ku rupfu rw’umujenosideri mwene wabo Protais Zigiranyirazo uherutse gupfa akabura aho ahambwa.
Mu kiganiro cyuzuye ibinyoma, uyu mwene Kinani yaganiriye n’ikigarasha Gatanazi Etienne amuha urubuga maze arirekura abeshya abamukurikiye ko ibibazo bahuye nabyo mu Bufaransa mu gushaka gushyingura nyirarume Zigiranyirazo ngo harimo ukuboko kwa leta y’u Rwanda.
Umujenosideri Zigiranyirazo Protais ni musaza wa Kanziga Agathe umugore w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal, yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (ICTR).
Yapfuye ku itariki 3 Kanama 2025 umurambo we ugezwa mu Bufaransa bateganya ko bazamushyingura i Orléans ku tariki ya 28 Kanama 2025 ariko kugeza ku itariki ya 9 Nzeli 2025 inzego zitandukanye z’u Bufaransa zababereye ibamba ziberurira ko zidashobora kwikururira umuvumo wo kwemera ko bahashyingura umujenosideri wishe inzirakarengane z’Abatutsi.
Soma kandi: Umurambo w’umujenosideri Zigiranyirazo wujuje iminsi 45 warabuze aho uhambwa, nta muvumo urenze uyu!
Uyu muryango rero ukwiye kumenya ko ibiwubaho byose ari ingaruka zo kuba barahemukiye u Rwanda, bityo bamenye ko bigayitse kumva bafata ibyemezo bafatiwe n’inzego z’u Bufaransa bakabyegeka k’u Rwanda.
Ibiri kubabaho n’ibizakomeza kubabaho ni umuvumo uterwa n’ibibi bakoze.
Ndayambaje Marc

