Remy Amahirwa, umwana wa Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) akomeje kugaragaza ko intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi kashinzwe na nyina zamwogeje mu bwonko.
Amahirwa w’imyaka 32 ariko abamuzi neza bakaba bahamya ko atazi gutandukanya icyatsi n’ururo, muri iyi minsi interahamwe ziri kumuvugisha amagambo adashobora gusubiramo ndetse atazi n’igisubanuro cyayo.
Ni ibintu izo nyangabirama zikora nk’umuvuno ngo ugamije “gushyira igitutu k’u Rwanda” ngo rufungure imandwa yazo IVU, inzozi ariko badateze gukabya kuko igitutu kitajya gikora k’u Rwanda!
Nk’urugero, uyu Amahirwa wogejwe mu bwonko, aherutse kugaragara mu Bubiligi asubiramo ijambo ku rindi amanjwe interahamwe zikorana na nyina zihoramo zimutagatifuza no kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Nk’aho bidahagije uyu mwene IVU yarenze umurongo utukura atangira kwibasira ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda yikomanga mu gatuza ko agiye kuburwanya.
Mu by’ukuri, nta gitangaza kiri mu kuba umwana yavugira nyina, ariko hari ibintu by’ingenzi Amahirwa yirengagiza nkana ukurikije amagambo yakoresheje mu mbwirwaruhame bigaragara ko yatamitswe n’abahezanguni bo mu gatsiko ka FDU-Inkingi.
Icya mbere ni uko kuba yiyahuza amagambo bidateze na rimwe guhanagura ibyaha bikomeye nyina yakoze.
Icya Kabiri, Amahirwa akwiye kurenga amarangamutima adashinga, ahubwo akababazwa no kuba nyina w’umuhezanguni ari umunyabyaha udahinduka ahubwo uhora agambirira guhungabanya umuteka w’u Rwanda.
Ibyo IVU abikota anyuze mu gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, kugumura Abanyarwanda gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.
Ibyo bikaba ari byo bitumye uyu munsi wa none yarongeye gufungwa kuko u Rwanda rugendera ku mategeko ndetse nyina akaba atari hejuru yayo kimwe n’undi Munyarwanda wese.
Niba Amahirwa azi ubwenge akwiye kwitandukanya n’uburozi bw’abahezanguni bo mu gatsiko ka FDU-Inkingi ahubwo akababazwa n’ibyaha bikomeye nyina yahisemo kwivurugutamo.
Ndayambaje Marc
Niba mwene IVU, Remy Amahirwa, azi ubwenge naruke uburozi ari guhabwa n’interahamwe za FDU-Inkingi

