Site icon MY250TV

FDLR itangiye guta ibitabapfu kubera igitutu cy’amahanga

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gushimangira ko utewe ubwoba n’ahazaza hawo mu gihe hari kunozwa gahunda yo kuwutsinsura n’ababyeyi bawo ba batisimu bakaba bagenda batakaza ijambo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, “Lt Col” Octavien Mutimura uvugira ibyo byihebe mu bijyanye n’igisirikare yumvikanye mu itangazamakuru mpuzamahanga mu bwoba n’igihunga cyinshi avuga ko batapfa gushyira intwaro hasi “hatabanje kurebwa impamvu zatumye begura imbunda.”

Ni mu gihe iyo mpamvu yari ukugira ngo uyu mutwe usubukure Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukuraho ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi; inzozi uyu mutwe udashobora gukabya.

FDLR kandi ivuga ko hari Abanyarwada irindira umutekano mu gihe ahubwo yabafashe bugwate.

Nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono i Washington, uyu mutwe ikiwukwiye nta kindi ni ugutsinsurwa maze Abanyarwanda yafashe bagatahuka ndetse n’Abanye-Congo ihoza ku nkene bakiruhutsa.

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR watitijwe kurushaho n’ingingo igaragara mu itangazo ryashyizweho umukono mu mpera z’Ukwakira 2025 n’u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse rihagarikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho igira iti: “Hagomba kubakwa umusingi ukomeye, buri ruhande rukanoza ibikorwa biganisha ku gutsinsura burundu umutwe wa FDLR”.

Soma kandi : Igitutu kiri kuri FDLR kiri gutera interahamwe Musabyimana kuvuga amahomvu!

Muri macye, inkoramaraso zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR zikwiye guhama hamwe zigakanirwa uruzikwiye, kuko zakomeje gutsimbarara zanga guhagarika ibikorwa bya kinyamaswa biziranga.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version