Site icon MY250TV

Ishyano rigiye kugwira Afurika kubera Sendagara “Gen Neva”

Muri Gashyantare 2026 u Burundi buzatangira kuyobora Afurika yunze Ubumwe (AU) mu gihe cy’umwaka, ibintu abasesenguzi basanga ari akaga kagiye kwitura kuri uyu muryango bitewe n’ubunyagasozi bwa Ndayishimiye Evariste utegeka icyo gihugu.

Imwe mu ntego AU yihaye ni icyerekezo 2063 kuba ari umugabane ugeze ku iterambere rirambye, gusa mu bigaragarira buri wese nta musanzu Ndayishimiye wikundira ibiryo ateze gutanga kuri iyi ntego kubera ko adashobora gutanga icyo adafite.

Dore nk’ubu bitewe n’ubunyagasozi bw’uyu munyagitugu udashinga, ubu u Burundi ni cyo gihugu cya mbere gikennye ku Isi, aho by’umwihariko abaturage badasiba kwicwa n’inzara mu gihe na Ndayishimiye aba abasonga.

Imwe mu mishinga Afurika yihaye kuba yagezweho harimo ‘Gucecekesha imbunda’, bivuze ko Afurika izaba ari umugabane utarangwamo intambara ndetse n’andi makimbirane ayo ari yo yose.

Nyamara uyu Ndayishimiye na CNDD-FDD ye bimakaje iturufu yo kwijandika mu ntambara by’umwihariko iy’Abanye-Congo aho ingabo z’u Burundi zikoreshwa nk’abacanshuro mu kwica Abatutsi b’Abanye-Congo.

Undi mushinga AU yiyemeje kuba yagezeho ni ‘Isoko rusange’ ndetse no ‘Gufungurirana imipaka hagati y’ibihugu by’Afurika’ maze abantu bagahahirana.

Ese uyu mutegetsi wa Gitega ni iki azatwerera bagenzi be ba Afurika mu gihe abaturage be yabagize imfungwa abafungiraho imipaka n’abaturanyi babo?

Ese ni iki abanyafurika bazungukira kuri uyu mugabo washyize imbere inyungu ze bwite aho guharanira inyungu z’Abarundi ayoboye?

Ikigaragara ni uko ibya rusange bitamureba. AU kandi ikeneye kandi ko muri 2063 izaba ifite abaturage bajijutse, bivuga ko hagomba gushyirwa imbaraga mu kubageza ku burezi.

Nyamara kuri Ndayishimiye we yafashe ikindi cyerekezo dore ko ubu abarimu bakwiye imishwaro bajya gushakisha imibereho hanze y’igihugu kubera kudahembwa.

Abatarahunze ubuzima bushaririye bagiye bahunze igihugu kubera itotezwa bakorerwa na Ndayishimiye n’agatsiko ke.

Nguyu umwaka w’impfabusa ku Banyafurika!

Biraro Erneste

Exit mobile version