Perezida Ndayishimiye n’umugore we Ndayubaha uzwi nka Madam Gucci badukanye andi manyanga aho bahimbahimba inama bita ko zigamije kwiga ku buzima bw’umwana w’Umurundi maze bagatumiramo abafatanyabikorwa ariko mu by’ukuri bagamije gusarura ubutunzi bwinjira mu mifuka yabo bwite.
Nk’urugero ni aho kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025, ibiro Mukandayishimiye byateguye byendagusetsa y’inama bavuga ko igamije kwiga ku buzima bw’umwana kuva akivuka kugeza abaye ingimbi cyangwa umwangavu.
Ku muntu wese ufite umutima wa kimuntu, yumvise iyi nsanganyamatsiko yagira impuhwe bitewe n’ubuzima bushaririye Abarundi babayemo bikamubera impamvu yo kwitanga atitangiriye itama.
Ni inama kandi aba batekamutwe bombi Gen Neva n’umugore we bakora ibishoboka byose kugira ngo bigenere ibihembo mu rwego rwo kwerekana ubumuntu kandi ntabwo bigeze.
Muri iyi ngirwa nama, Madamu Gucci yashimiwe “kuba agira uruhare rukomeye” mu gushishikariza abayobozi b’abagore mu Burundi kwita ku burere bw’umwana.
Soma kandi:Sendagara “Gen Neva” n’umugore we “Madamu Gucci” mu kurindagiza Abarundi hejuru y’igitoro
Kuri benshi bakurikiranira hafi ibibera mu Burundi, bibaza icyo abari mu nama bashingiyeho bashimira uyu mugore.
Ese arashimirwa kuba abana b’Abarundi bugarijwe n’igwingira?
Ubwo yari mu Ntara ya Butanyerera kuwa 15 Ukwakira 2025, Ndirakobuca Gervais utegeka Sena y’u Burundi yashimangiye ko abana b’Abarundi batabasha kurya ngo bahage, impamvu nyamukuru itera ikibazo cy’igwingira mu Burundi.
Ibi kandi byanashimangiwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Burundi ’ISTEBU’ bwagaragaje ko 55% by’abana mu Burundi bugarijwe n’imirire mibi cyamaze kuba karande.
Arashimirwa se kuba hari amaganya y’abasirikare umugabo we yahatiye kujya kurwana muri Congo maze bagira amahirwe yo kurokoka amasasu bagahembwa kwimwa intica ntikize y’icyuya babize yakabaye itunga imiryango yabo harimo n’abo babyaye?
Nta kure habi habaho u Burundi butagera mu gihe bukiri mu maboko ya Ndayishimiye n’umugore we!
Biraro Erneste
Sendagara ‘Gen Neva’ na ‘Madam Gucci’ mu bucuruzi bw’abana!

