Site icon MY250TV

Ikigarasha Gatanazi akomeje gutana!

Gatanazi Etienne wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda agahitamo kwangarira i Burayi aho yiyemeje kuba nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha, akomeje kurenga umurongo utukura.

Kuri iyi nshuro noneho yagaragaye ku muzindaro we wa YouTube ari gutera akicyirizwa n’ibigarasha Ngarambe Joseph na Bamara Prosper bagoreka igitekerezo Muligande Charles wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda yatanze ubwo hasozwaga ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri.

Muligande yagaragaje ko hari abayobozi muri Afurika “basigaye barya bagacura abo bayoboye, yewe ntibagire n’icyo basigaza”, muri abo bayobozi hakaba harimo ibisahiranda bitegeka u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kabone n’ubwo Muligande atabavuze mu mazina.

Gusa Gatanazi n’ibindi bigarasha ndetse n’interahamwe bihutiye kuvuga ko Muligande yavugaga Perezida Kagame, ariko bakirengagiza ko Perezida ubwe yanyuzwe n’igitekerezo cya Muligande ndetse yemeranya nawe ko koko hariho abayobozi b’ibisambo badakorera inyungu za rubanda ahubwo usanga bashyira imbere inda zabo gusa.

Uko ni ukuri aba banzi b’u Rwanda birengagije bagamije gusa kugira ngo iyo sura mbi ye kujya kuri abo bayobozi b’ibyo bihugu by’abaturanyi, kugira ngo ahubwo abantu bibeshye ko ahari ari abayobozi b’u Rwanda bashatse kuvuga, ariko si byo.

Bityo rero, Gatanazi n’izindi nyangabirama zirirwa zibunza umunwa, zikwiye kuzirikana ko Isi yose izi neza aho ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwakuye u Rwanda ndetse n’aho burugejeje, ubukungu bwari munsi ya zeru ubu ni bandebereho mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kandi si mu bukungu gusa.

Kugoreka ukuri ndetse no gukwirakwiza ibinyoma kw’ikigarasha Gatanazi n’abandi, nta Munyarwanda biteze kuyobya, aribeshya cyane kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bwubatse ku buryo butajegajega, bityo rero ibyo barimo ni uguta inyuma ya Huye.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version