Amakuru ava i Gitega arahamya ko kwa Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva batakibona ibitotsi nyuma y’uko Umuryango Mpuzamahanga utangiye kwamagaba ubwicanyi ndengakamere ingabo ze ziri gukorera abatuye mu Minembwe ho muri Congo.
Ni nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubutabazi (UNOCHA) ryamaganye ubwo bwicanyi bwibasira ahanini Abanyamulenge mu cyumweru gishize.
Nyuma y’itangazo rya UNOCHA, igisirikare cya Ndayishimiye cyasohoye ikibagahu itangazo rihakana ubwicanyi gikora mu kiraka cy’ubucanshuro Tshisekedi yahaye uyu munyagitugu udashinga.
Soma kandi: Loni yahamije ko u Burundi buri kwica abatuye i Minembwe
Igitutu kandi kuri izi ngabo z’umwicanyi Ndayishimiye nticyabura dore ko amashyirahamwe y’Abanyamulenge hirya no hino ku isi badasiba mu myigaragambyo bamagana akaga ababo barimo gukorerwa.
Nta minsi kandi irashira u Burundi bwemeje ko igisirikare cyabwo kiri mu bice bitandukanye bya Minembwe ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Icyo gihe kandi Brig Gen Baratuza uvugira icyo gisirikare ntiyigeze aterwa isoni no kwita abaturage bo mu Minembwe abanzi, ko ari nayo mpamvu ingabo zabo zigomba kubayo.
Kuva bakwerura ubufatanye bwabo n’abajenosideri ba FDLR n’amabandi ya Wazalendo, ingabo za Ndayishimiye zimaze kugaragaza uburambe bitari mu kwica byonyine ahubwo ko bashoboye kwica urubozo.
Umwanzuro wo kwima abantu ibyangombwa by’ibanze birimo ibiryo, imiti n’ibinfi ni urugero rwiza rwo kubihamya.
Biraro Erneste

