Leta Zunze Ubumwe za Amerika zategetse ubutegetsi bwa Tshisekedi guhagarika byihuse ubufatanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka uvuna umuheha ukongezwa undi muri icyo gihugu.
Ubu ubutumwa bwatanzwe ku wa 19 Ukuboza 2025 na Ambasaderi Jennifer Locetta uhagarariye Amerika mu Muryango w’Abibumbye aho by’umwihariko ashinzwe ibikorwa byihariye bya politiki.
Ni nyuma y’uko akanama ka Loni gashinzwe umutekano kari kamaze gutora umwanzuro wo kongera ubutumwa bw’amahoro bw’uyu muryango muri Congo (MONUSCO) umwaka.
Uyu mudipolomate yagize ati: “Turasaba Leta ya RDC gukora byinshi mu gushyigikira uyu muhate no guhagarika ako kanya ubufatanye bwose na FDLR. Dukwiye kubivuga neza; mu gihe MONUSCO ari uruhande rw’ingenzi rutuma bishoboka, inshingano zo kubahiriza ibyemejwe ziri ku mpande zombi gusa.”
Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Tshisekedi busabwe guhagarika imikoranire na FDLR, gusa bukomeje kuvunira ibiti mu matwi ahubwo bukarushaho guhuza imbaraga n’uyu mutwe mu bikorwa bigambiriye kugirira nabi u Rwanda; ibintu byatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z’ubwirinzi.
Ubufatanye bwa FDLR n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bugaragarira kandi mu ntambara yo gusubiranamo hagati y’Abanye-Congo aho ibyihebe by’uyu mutwe birwana ku ruhande rwa Leta hagamijwe kwikiza Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge.
Abo baturage nibo impuzamashyaka ya AFC/M23 irwana kugira ngo irengere.
Mu gihe amahanga abona neza ubufatanye bwa Tshisekedi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, harageze ko hirya yo kwimwihanangiriza anamufatira ibihano.
Ubwanditsi

