Isi yose yaguye mu kantu ubwo Maj. Gen Sylvain Ekenge uvugira igisirikare cya Congo (FARDC) yifataga akavuga ashize amanga imvugo zibasira Abatutsi zisa neza nk’iz’umuhezanguni Gitera Joseph washyizeho icyiswe ‘amategeko 10 y’abahutu’.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, ubwo Ekenge yari aro kuri televiziyo ya Congi (RTNC).
Mu mvugo rutwitsi zuje amacakubiri kirimbuzi, uyu musirikare mukuru yihandagaje avuga ko gushakana n’umugore w’Umututsikazi bisaba kwigengesera kuko “Abatutsikazi ntibyarana n’abo badahuje ubwoko”.
Ekenge yakomeje agira ati: “Umuntu agomba kwitonda kuko ibi ni byo bakoreye abayobozi ba gakondo. Baguha umugore ariko hakaza n’uwo mu muryango we, mubyara we, mwishywa, uturuka mu muryango w’umugore. Bakubwira ko ari mwishywa we, mubyara we kandi atari we.”
Mu buhezanguni ndengakamere Gen Ekenge yakomeje yumvikanisha ko uwitwa uwo mu muryango w’umugore “ni we muntu ubyarana n’umugore wawe mu nzu yawe, bakakubwira ko abana bavutse batyo kubera ko ubwoko bw’Abatutsi bwiganza. Ubwo ni bwo butekamutwe bushyirwa no mu bagore.”
Izi mvugo rutwitsi zishyigikira itegeko rya mbere mu “mategeko icumi y’Abahutu” yateje u Rwanda ibibazo bikomeye by’inzangano n’amacakubiri byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iryo tegeko ryabuzaga Abahutu kwemera cyangwa kwizera Umututsi. Ayo mategeko yasohotse mu kinyamakuru rutwitsi cya Kangura mu mwaka wa 1990 aho cyacagamo ibice Abanyarwanda kigamije gutiza umurindi umugambi wa Jenoside.
Andi akurikiyeho yabuzaga kwirahira Umututsi, kujya inama na we, kugirana umubano na we, kumwirinda n’ibindi byinshi byari bigamije gutuma abandi Banyarwanda babanga, bakabagirira nabi.
Nyuma y’izi mvugo za Gen Ekenge hari amakuru avuga ko yaba “yakuwe mu nshingano”, gusa ibyo nta cyo bivuze kuko bidashobora guhagarika ingaruka zikomeye zigiye guhita zibasira Abatutsi b’Abanye-Congo n’ubundi basanzwe bageramiwe.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi mu bufatanye bweruye n’interahamwe n’abajenosideri ba FDLR bamaze igihe bibasira Abatutsi muri Congo aho babica, bakabamenesha ndetse bagateshwa agaciro mu buryo bunyuranye.
Intego Tshisekedi na FDLR bafite ni kurimbura inzirakarengane z’Abatutsi bo muri Congo ubundi barangiza bagakomereza mu Rwanda nk’uko badasiba kubyigamba.
Gusa barishuka ntabwo bateze kubigeraho!
Ubwanditsi

