Site icon MY250TV

Ikigarasha Gatanazi ageze aho ashakira amaramuko ku bapfuye!

Ikigarasha Etienne Gatanazi wahoze ari umunyamakuru akaza guhitamo guhinduka umumotsi w’interahamwe n’ibigarasha, yongeye kugaragara akwirakwiza amateshwa y’ibinyoma ku rupfu rw’umuhezanguni Ntwali John Williams wiyitaga umunyamakuru wahitanwe n’impanuka ya moto mu mwaka wa 2023.

Ikigarasha Gatanazi umaze igihe abaye mayibobo mu Budage, yari yatumiwe na mugenzi we Mukunzi Rubens wiyita amazina atandukanye arimo “Mr Bean” na “Bombori Bombori” ku muzindaro rutwitsi wa Mukunzi ngo bakore ingirwakiganiro igamije kwibuka Ntwali bita ko “yishwe na Leta y’u Rwanda”.

Izi mburamukoro kandi zavuze ko “Ntwali yishwe azira inkuru zikomeye yakoraga zifite ukuri kandi zitunga agatoki bamwe bafite ukuboko kunini mu butegetsi bw’u Rwanda, ibyo bintu bikarakaza ubutegetsi”.

Ibyo byose ni ibinyoma kubera ko ko Ntwali yapfuye azize impanuka ya Moto yabaye tariki ya 17 Mutarama 2023 saa munani n’iminota 50 z’ijoro, aho imodoka y’ivatiri yagonganye na moto yari itwaye Ntwali nuko we ahita yitaba Imana, uwari umutwaye arakomereka.

Urupfu ntabwo ruteguza kandi abitaba Imana bose yaba binyuze mu burwayi butandukanye cyangwa se n’impanuka zinyuranye ntabwo baba bazize politike cyangwa kuvuga uko kuri aba bahezanguni bavuga.

Umuhezanguni Gatanazi kandi yakomeje kwigira intyoza abeshya ko nawe ari kenshi yagiye aterwa ubwoba n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ariko akanga kuva ku izima, gusa ibyo byose ni ibihuha uyu muhezanguni akoresha aha ishingiro kuba yararenzwe amahoro agahitamo kwigira impunzi.

Gatanazi kugeza ubu atunzwe no gusebya u Rwanda no kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye, yahisemo kuba nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha kubera amaco y’inda.

Gatanazi kandi aherutse kwirukanwa mu igitangazamakuru cya Leta y’Abadage kizwi nka Deutsche Welle azira ubunyamwuga bucye cyane ko ari umukozi warangwaga n’ubunebwe, no gukora inkuru zishingiye ku binyoma.

Ibyo bishimangira ko nta kuri na kumwe kwamuva mu kanwa.

Ikigarasha Gatanazi, Mukunzi ndetse n’abandi bahezanguni biyemeje gutungwa no kubunza ibinyoma, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi bashyire mu mitwe yabo ko nta munyarwanda bateze kuyobya kubera ko bazi intego n’imigambi mibisha yabo bafitiye urwababyaye.
 
Mukobwajana Linda

Exit mobile version