Site icon MY250TV

Intambara y’ubutita hagati y’umujenosideri Gahunde na “Padiri” Nahimana!

Umujenosideri Chaste Gahunde watorotse ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri iyi minsi ahanganye bikomeye n’ikihebe Nahimana Thomas uherutse gutangiza ikiryabarezi cyo gutuburira abantu yise “Rwandan Opposition Coalition – ROC”.
 
Gahunde umaze imyaka isaga 20 abundabunda mu Bufaransa, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, yumvikanye ku muzindaro we wa YouTube mu magambo agaragaza ko udutsiko tw’abiyita opozisiyo twubakiye ku musenyi.
 
Uyu mujenosideri yakoresheje amagambo agaragaza ko utu dutsiko ari utw’abanyamusozi bashyize imbere inda zabo ndetse no kurindagiza Abanyarwanda baba mu mahanga.

Hari aho uyu mujenosideri yageze akomoza ku gucikamo ibice kw’udutsiko twabo ndetse avuga by’umwihariko kuri bamwe mu biyomoye ku ngirwashyaka rye bayobotse ingirwapadiri Nahimana, ariko aca amarenga ko bose ari inkoramaraso zokamwe n’umuco wo gutemana amajosi.
 
Yagize ati: “Ubu aba bantu hari nk’ubutegetsi barwanira byagenda gute? Abantu koko ntibatemana amajosi? Turimo kuvuga ko dutoza rubanda demokarasi ariko tukitwara nk’abanyagitugu, murumva namwe icyo bishatse kuvuga, nyabuneka mube maso, hari igihe umuntu agwa mu ruzi arwita ikiziba.”
 
Gushondana kw’abiyita opozisiyo si ukwa none, usanga aribyo bahoramo kurusha impamvu zidashinga baba babeshya ko zatumye bishyira hamwe.

Mu myaka itatu ishize aka gatsiko kongeye kumvikanamo umwuka mubi ubwo ingirwapadiri Nahimana yirukanwaga nk’imbwa muri ako gatsiko maze hagatorwa ihabara ye Kasinge Nadine agahita yungirizwa n’umujenosideri Gahunde Chaste.

Si aba gusa kuko no mu tundi dutsiko twiyita opozosiyo usanga gushondana ari icyita rusange.
 
Soma kandi: Gushondana kw’udutsiko tw’abiyita ko barwanya u Rwanda si ukwa none, dore uko bagiye bisenya ubwabo!

Ugushondana kwa hato na hato guhora kuranga udutsiko twiyita opozisiyo, ni ikimenyetso simusiga cy’uko ibinyoma bahora bacura bigamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda, bidateze na rimwe gutsinda ukuri, kuko u Rwanda ruri mu maboko meza y’ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
 
Ndayambaje Marc

Exit mobile version