Site icon MY250TV

Ubwambuzi bushukana, gushondana, amatiku… – Imyaka 13 y’impfabusa y’ikiryabarezi Nadine Kasinge yashimuse acyita “ishyaka”!

Imyaka 13 irashize havutse ingirwashyaka “Ishema ry’u Rwanda” y’interahamwe, abajenosideri n’abambari babo barimo inkotsa Nadine Kasinge Claire, umujenosideri Gahunde Chaste ndetse n’abandi banyabyaha bihishe mu bihugu by’amahanga biyita “abataripfana”.


Izi nyangabirama zihoza ijamno “demokarasi” mu kanwa ariko mu by’ukuri ikibaranga kikaba ari amakimbirane ya hato na hato ndetse no guhora bacura ibinyoma bidashinga bigamije gusa gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.


Mu ngirwakiganiro yo kwizihiza imyaka 13 ishize, ku muzindaro rutwitsi wa YouTube w’umujenosideri Gahunde , abahezanguni barimo Nakure Virginie, Bimenyimana Celestin ndetse n’abandi, bose babeshye ababakurikiye ko bishimira uruhare bagize mu “guharanira demokarasi muri iyo myaka ishize”.
Nyamara mu bikorwa bifatika babuze na kimwe bavuga dore ko bataye umutwe bakaba gusa bahora mu mwiryane buri uko bucyeye n’uko bwije.


Icy’ingenzi cyaranze aka gatsiko k’abagizi ba nabi ni ugushondana bya hato na hato byaviriyemo umutekamutwe “Padiri” Nahimana Thomas wagashinze guhirikwa ku butegetsi bwako no kwirukanwa.
Uretse ayo makimbirane ya hato na hato, abiyita abanyapolitiki ba opozisiyo babarizwa muri iyo ngirwashyaka ntibajya batana no guteka umutwe bakarya abantu udufaranga twabo.


Nk’urugero, mu mwaka wa 2017 Padiri Nahimana yatetse umutwe wo kubeshya ko azaza mu Rwanda kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ahabwa udufaranga araturya na n’ubu baracyategereje ko yiyamamaza.


Ubutekamutwe bwongeye gusubirwamo na Nadine Kasinge mu mwaka wa 2023 ubwo yabeshyaga ko ngo mu wa 2024 yari buze kwiyamamaza nawe birangira ariye udufaraga tw’abo arindagiza muri iryo ngirwashyaka.


Amateka yaranze ingirwashyaka ryiyise “Ishema ry’u Rwanda” ni gihamya ko imyaka 13 ishize yababereye impfabusa kuko uretse amakimbirane ndetse no gukoresha imbugankoranyambaga bakwiza ibinyoma, nta kindi cyabaranze.
Ku bw’ibyo bakwiye kumenya ko ibi byose Abanyarwanda babibonye kandi ko ntawe bapfa kuyobya bamuha uburozi bw’amakimbirane abaranga.


Soma kandi: Nadine Kasinge warumbiye u Rwanda yishuka ko hari uwamujya inyuma mu rugendo rw’ubusazi arimo!

Udutsiko tw’abiyita opozisiyo aho tuva tukagera, dukwiye kumenya ko kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, ubu Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa itandukaniro rya politiki zipfuye ndetse na politiki nzima zibaganisha mu cyerekezo cyiza.
Ndayambaje Marc

Exit mobile version