Site icon MY250TV

Ikihebe Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR asaziye mu budode

‎Ikihebe Musabyimana Gaspard, akaba umuhezanguni n’interahamwe ivugira agatsiko ka FDU-Inkingi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yongeye gushimangira ko yahisemo gusazira mu matiku n’ubutiriganya.


‎Ni nyuma y’uko iki cyihebe kihandagaje kikajya ku muzindaro wacyo rutwitsi gisanzwe kinyuzaho uburozi bugamije kuyobya kuyobya Abanyarwanda kikavuga ko ngo ingendo za Perezida Kagame zo kureba imikino ahantu hatandukanye ku Isi “ni ikibazo gikomeye cyane abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa“.


‎Ibyo uyu musaza usaziye ubusa abivuze nyuma y’uko Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agakurikira umukino wahuje abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika “NBA All-Star 2026” mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026.


‎Ikintu gikomeye interahamwe n’ibigarasha nka Musabyimana birengagiza ni uko nta rugendo Perezida Kagame akora ruba rutari mu nyungu z’Abanyarwanda kandi ibikorwa bizivamo birivugira.


‎Kuba byonyine muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yaragiye agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ba NBA barimo Komiseri wayo, Adam Silver n’abandi, ni ibyerekana ko ari umuyobozi ufite icyerekezo uzi akamaro k’iterambere rya siporo ndetse n’icyo yageza ku mugabane wa Afurika.


‎U Rwanda kugeza ubu ruza mu bihugu biyoboye ku mugabane w’Afurika mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga yaba aya Basketball nk’imikino ya BAL ndetse n’indi itandukanye.


‎U Rwanda Kandi runafitanye ububufatanye n’amakipe atandukanye butagarukira ku kwamamaza gusa ahubwo ari ishoramari rifatika rifitiye akamaro Abanyarwanda.


Byose biba byaturutse mu mubano mwiza u Rwanda rugirana n’abafatanyabikorwa, bitandukanye n’ibyo imburamukoro Musabyimana ishaka kumvisha abanyarwanda ko bakwiye guhangayika.


‎Interahamwe n’ibigarasha kandi babazwa cyane no kubona u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bureberera Abanyarwanda buzi neza agaciro siporo ifite yaba mu ishoramari n’ahandi n’uko abaturage baryungukiramo.


‎Inyangabirama zihora mu mateshwa ziterwa n’urwango n’ishyari zikwiye kumenya ko nta Munyarwanda n’umwe uzitayeho kandi ko Abanyarwanda bazi neza ko bafite ubuyobozi bubitayeho.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version