Umujenosideri Gahunde Chaste umaze imyaka isaga 20 abundabunda mu Bufaransa yongeye kumvikana avuga jenoside itarigeze ibaho nk’uburyo bwo kuyobya abantu no guhakana ndetse no kugoreka ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagizemo uruhare.
Byari mu kiganiro uyu mugabo utunzwe no kubiba amacakubiri n’urwango ku mbuga nkoranyambaga yatambukije ku muzindaro we wa YouTube kuri uyu wa Kane ku itariki ya 19 Gashyantare 2026.
By’umwihariko uyu mujenosideri waciye mu rihumye inkiko Gacaca z’iwabo ku Kibuye yabeshye abamukurikiye ko ngo habayeho icyo yise “jenoside yakorewe abahutu” ngo “ikorwa na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.
Mu kuvuga ibi binyoma yuririye ku mahomvu yagiye akwirakwizwa n’abajenosideri bagenzi be ariko kandi anifashisha bimwe mu bikubiye muri raporo yitwa “Mapping Report”.
Uko byagenda kose ukuri kw’Abanyarwanda bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurazwi;bamwe muri bo ni abishwe interahamwe za FDLR bazira ko barashakaga gutahuka mu gihugu cyabo cy’u Rwanda, mu gihe abanda bishwe n’indwara zirimo macinya, igituntu, malaria n’izindi.
Udutsiko tw’abajenosideri aho tuva tukagera dukwiye kumenya ko mu gukwiza ibinyoma bya jenoside y’igicupuri, twirengagiza ko Jenoside yabaye kandi ikaba yemewe ku isi yose ari iyo bo bagizemo uruhare ikaba ari Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ndayambaje Marc

