Umuhezanguni Claude Gatebuke wonse ingengabitekerezo ya Jenoside yumvikanye ari guhimba ibinyoma ku rupfu rw’umuririmbyi Kizito Mihigo wiyishe yiyahuye nyuma yo gushukwa n’Interahamwe n’ibigarasha.
Byari mu kiganiro uyu mugome ruharwa ubundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatambukije ku muzindaro wa YouTube kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026.
Gatebuke wiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yibanze ku gusubiramo cya kinyoma gishaje cy’uko ngo “Leta y’u Rwanda yishe Kizito Mihigo”.
Aho ubugome bw’Interahamwe bubera ndengakamere buhera ku kuba byonyine muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barabanje bakamwicira umuryango we bakamusigira ibikomere, ntibarekeye aho kuko na nyuma ya Jenoside bakomeje kumutoneka, maze bigera n’aho bamugiye mu matwi baramushuka akora ibyaha arafungwa.
Nyuma yo gufungwa ntibanyuzwe ahubwo bakomeje kumwoshya birangira akoze ibindi byaha byatumye yongera gufungwa bituma agira agahinda gakabije bimuviramo kwiyahura maze agwa muri gereza.
Ubu bugome ni ndengakamere kuko na nyuma y’urupfu rwe ntibigeze bamufasha hasi, ahubwo na n’uyu munsi bakomeje kumushakiraho amaramuko ku mbuga nkoranyambaga.
Icengezamatwara ry’abo mu dutsiko tw’Interahamwe ni amanjwe gusa, nta munyarwanda rikwiye kurangaza, ahubwo uku gushinyagurira Kizito zashutse akarinda yiyahura, rikwiye kwereka abantu bose ko Interahamwe nta muntu mutima zigira.
Ndayambaje Marc

