Site icon MY250TV

Umukozi wa sekibi Mbayahaga Isidore yambitse ubusa sebuja Sendagara “Gen Neva” ku manywa y’ihangu!

Umuhezanguni Mbayahaga Isidore uzwiho kugoreka ijambo ry’Imana mu gucengeza amatwara y’urwango ya CNND FDD yeruye ko sebuja Ndayishimiye ahangayikishijwe bikomeye n’uburyo amahanga akomeje kotsa igitutu Tshisekedi ngo acane umubano n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Byari mu kiganiro cyatambutse kuri umwe mu mizindaro ya YouTube ibarizwa mu kwaha kw’aba-DD kuri uyu wa 11 Werurwe 2026.

Ni amanjwe iyi nyiramubande y’umunyagitugu Ndayishimiye yahaye inyito y’uko u Rwanda “rwiyita ko rukomeye nyamara ku rundi ruhande rukagaragaza ubwoba”.

Ni ibintu Mbayahaga yahuje n’urugendo rwa Jean Luc Habyarimana, umuhungu w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani”wagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiriye i Kinshasa kuwa 14 Ukwakira 2025.

Birumvikana neza ko atitatye ku kuba Kinani yarateguye ndetse agashyira mu bikorwa Jenoside y’Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni, gusa umuntu yamwibutsa ko uru rugendo Kinshasa yagerageje kugira ibanga rwasamiwe hejuru na bamwe mu bahezanguni Tshisekedi akoresha mu gutambutsa akamuri ku mutima.

Mu mashusho umwe muri bo yifashe yagaragaye ku mbuga nkoranyamba, yumvikana avuga ko uyu muhungu wa Kinani azahabwa ubufasha na sebuja Tshisekedi ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burayi kugira ngo ajye “kurokora Abanyarwanda.”

Iyo mvugo isa neza neza na ya magambo ahora mu kanwa ka ba perezida Tshisekedi na Ndayishimiye ko bafite umugambi wo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Umuhezanguni Mbayahaga kandi yumvikanye avuga ko FDLR itabaho ndetse ko n’aho u Rwanda ruvuga ko iherereye ari mu duce tugenzurwa na AFC/M23.


Soma kandi: Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi: Umuvuno mushya kuri nyiramubande ya Ndayishimiye Mbayahaga Isidore


Iyi ikaba ari imvugo yo kuyobya uburari no kwihunza inshingano ihuriweho n’abapagasi ba Tshisekedi barangajwe imbere na Patrick Muyaya uvugira iyi Leta y’i Kinshasa.

Nta gishya rero kuba Mbayahaga yamira bungura aya manjwe mu rwego rwo gukomeza gucungura umugati sebuja akura i Kinshasa.

Indi ngingo igaragaza ko Mbayahaga yakoreraga ubuvugizi izi nterahamwe, ni uburyo yakomeje kugaruka ku muhezanguni Ingabire Victoire aho avuga ko atari akwiye kuba afunze kuko atari umuntu watera ubwoba Leta.

Gusa, umuntu yamwibutsa ko Ingabire afungiwe ibyaha bikomeye by’ubugome birimo guhakana ndetse no gupfobya Jenoside y’Abatutsi kandi ko adateze gufungurwa kuko Mbayahaga yasakuje kuri YouTube.

Mbayahaga na sebuja ntibateze gutuza kuko bazi neza ko nyuma ya Tshisekedi nabo amahanga azabatungaho igitoroshi k’ubw’umubano weruye bafitanye n’ izi nyangabirama zo muri FDLR.

Biraro Erneste.

Exit mobile version