“Padiri” Nahimana ari gukina n’umuriro uzamutwika agakongoka bidatinze!
Ikivume Nahimana Thomas wirukanywe mu gipadiri kubera amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeje kwikirigita agaseka avuga ko ageze kure umugambi wo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ni ibintu Nahimana uri ku rutonde rw’ibyihebe 25 u Rwanda rushakisha kubera gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba yatangiye kuvuga mu ntangiriro z’ukwezi gushize mu kiganiro yahaye ikigarasha Etienne Gatanazi gitambuka ku muzindaro we wa YouTube.
Kuva icyo gihe, Nahimana ntiyahwemye kwikomanga mu gatuza ku muzindaro we wa YouTube asubiramo ayo manjwe kugeza ubwo mu mpera z’iki cyumweru kirangiye yongeye agaterura ikiganiro yahaye Gatanazi maze nawe akagitambutsa ku muzindaro we uko cyakabaye.
Uyu muhezanguni wiyeguriye amacakubiri n’ivanguramoko, yavuze ko “inzira ya mbere” azakoresha muri uriya mugambi w’ubwiyahuzi ari ukugeza ijwi ku mahanga maze nayo akazambura intwaro ubuyobozi bw’u Rwanda – imvugo igaragaza ubwenge bucye, ubujiji no kutamenya icyo ashaka.
Muri icyo kiganiro kitari gifite umutwe n’ikibuno, uyu muhezanguni wiyita “umunyapolitiki wa opozisiyo” yavuze kandi ko ngo n’ubwo ari muri “opozisiyo”, igihe icyo aricyo cyose yasabwa kuganira na leta y’u Rwanda ngo ahora yiteguye kandi ko yabyemera atazuyaje.
Gusa arishuka kuko ntabwo ubuyobozi bw’u Rwanda bushobora kumutaho umwanya kuko ni umunyabya ukwiye kuba ari muri gereza.
Ibikorwa by’ikivume Nahimana bigaragaza ko adashobotse dore ko ubu ntaho ahagaze kuko udutsiko twose yagiye arema uhereye ku ngirwashyaka Ishema ry’u Rwanda, ikiryabarezi yise “Guverinoma yo mu buhungiro” ndetse na ROC yatangije ejo bundi twose twubatse ku musenyi kuko adashobotse.
Ibyo bituma abantu bibaza ukuntu arota ku manywa y’ihangu ibyo guhirika ubutegetsi nawe ubwe yarananiwe kwiyobora.
Soma kandi : Nyuma ya “pasiporo” z’ibicupuri “Padiri” Nahimana yadukanye ubundi bwambuzi bushukana
Ibyo kwishuka ko azahirika ubutegetsi bw’u Rwanda Nahimana arabizi neza ko ari inzozi adateze gukabya.
Ubwanditsi