27-03-2026

Ikihebe Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR aravomera mu kiva!

0

Ikihebe Musabyimana Gaspard, interahamwe kabombo akaba n’umumotsi wa FDU-Inkingi, agatsiko gahuriza hamwe interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi, yongeye gushimangira ko ashaje mu mutwe nta kintu kirimo.


Ni nyuma yo kwifata agahimba ibinyoma by’uko “Imyaka 30 u Rwanda rumaze ruyoborwa na Perezida Kagame ni impabusa” muri macye ntacyo rwagezeho.
Uyu musaza usaziye ubusa ibyo binyoma bye yabitangarije ku muzindaro rutwitsi wa YouTube asanzwe akoresha akwirakwiza uburozi bw’interahamwe mu Banyarwanda, umwuga mubi yiyemeje gukora kugira ngo ajye abona twa ‘views’ bityo abone icyo ashyira mu gifu cye cyanze kuzura.


Ukuri kugaragarira mu bikorwa ni uko imyaka 32 ishize FPR-Inkotanyi na Perezida Kagame bavanye u Rwanda n’Abanyarwanda ibuzimu, maze barushyira ibuntu.


Perezida Kagame yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yakozwe n’interahamwe Musabyimana yirirwa ashimagiza, Perezida Kagame kandi yagaruye ubumwe mu Banyarwanda.
Kagame kandi yateje imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse yimakaza imiyoborere myiza mu Rwanda none ubu igihugu ni intagarugero ku ruhando mpuzamahanga.


Iki kihebe Musabyimana gisanzwe gifitiye urwango rukomeye u Rwanda, yanavuze ibinyoma byinshi by’uko ngo “ibintu byo mu Rwanda byazambye” ndetse ko “abantu bari mu Rwanda nta gukunda igihugu bagira”.


Ayo ni amanjwe kuko u Rwanda rukataje mu iterambere ndetse iyo Abanyarwanda baba badakunda igihugu baba baraguye mu mutego mubisha Interahamwe n’ibigarasha birirwa babatega ngo bange kandi bigumure ku buyobozi bwabo ariko siko byagenze, ahubwo bo bahagaze ku gihugu cyabo bashimangira ko banywanye nacyo batitaye ku burozi Interahamwe zihora zishaka kubatamika.


Musabyimana n’izindi nyangabirama bakwiye kumenya ko Abanyarwanda bahisemo kwiyubakira igihugu cyabo batitaye ku manjwe yabo ndetse uko basebya igihugu cyabo kose bitazakuraho urukundo bagikunda.


Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *