Site icon MY250TV

Amahanga akomeje kubembereza Tshisekedi uri kwica umusubirizo ab’i Minembwe!

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagabye ibitero by’indege zitagira abapolote (drones) mu bice bitandukanye bya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo bigamije kurimbura Abanyamulenge batuye mu bice bitandukanye by’ako gace.


Iby’ibi bitero byemerejwe mu itangazo Ihuriro ry’ Abanye-Congo bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge bibumbiye muri MRDP-Twirwaneho bashyize hanze binyuze ku rubuga rwabo rwa X.


Nk’uko iri tangazo ribivuga, ‘Radio Tuungane’ ya Minembwe yongeye kwibasirwa ku nshuro ya gatatu, ibintu bigaragaza umugambi uhamye wa Tshisekedi wo gucecekesha ijwi ry’abaturage no guhishira ibikorwa by’ubwicanyi bwe.


Si ibyo gusa, kuko insengero eshatu zasenywe, amazu y’abasivili cumi n’atatu arasenyuka, ndetse n’inka cumi n’eshanu zirapfa. Ibi byose ni ibimenyetso simusiga by’ibikorwa bigamije gusenya imibereho y’abaturage no kubakura ku byabo.


Icyateye kandi impungenge kurushaho ni uko n’imyaka yari iri mu mirima y’Abanyamulenge nayo yagabweho ibitero ku bushake ikangizwa byose bikozwe n’Ingabo z’ihuriro rya FARDC zirimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingabo z’u Burundi (FNDB), bigatuma imiryango myinshi ibura burundu ibyo yari yiteze ko bizayitunga.


Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi, ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo cyakomeje gufata indi ntera, ariko ikigaragara kurushaho ni uburyo ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo bikomeje kwibasira Abanye-Congo b’Abatutsi, by’umwihariko Abanyamulenge, mu gihe amahanga yose arebera kandi Tshisekedi agakomeza kugirwa umwere.


Ibiri kubera mu misozi ya Minembwe bigaragaza kandi ishusho y’ubutegetsi bwubakiye ku moko n’urwango aho na bamwe mu bayobozi bari mu babiba urwango, aha twavuga nka Justin Bitakwira, umuhezanguni w’umudepite uhagarariye Intara ya Ituri uzwiho kwanga urunuka Abatutsi.


Mu mwaka wa 2023, Uyu mugabo w’umuhezanguni nawe uturuka muri Kivu y’Amajyepfo ukunze kugaragaza ivangura yigeze kuvuga ko buri gihe yibaza ko uwaremye Abatutsi atari we waremye Shitani.


Yagize ati “Mpora nibaza niba uwabaremye atari we waremye shitani. Nta bundi bwoko nigeze mbona bw’abagome nkabo.”


Iyo ibikorwa bibi bya Kinshasa byibasira abasivili bihuriranye n’imvugo zibiba urwango, bituma ikibazo kirushaho gukomera, bikerekana ko hari ikibazo gikomeye cy’imiyoborere n’ubushake buke bwo gushaka amahoro arambye muri aka karere.


N’ubwo hari ibimenyetso bigenda bigaragaza uko ibintu bimeze, igiteye impungenge ni uko umuryango mpuzamahanga ukomeje guceceka ukabembereza Tshisekedi aho kumukanira urumukwiye.


Mu by’ukuri, nta mahoro arambye ashobora kuboneka muri Karere mu gihe ibikorwa byibasira abaturage bishingiye ku bwoko bikomeje kurebererwa.


Mukobwajana Linda

Exit mobile version