Kuri uyu Gatatu ku itariki ya 25 Werurwe 2026, u Bufaransa bwataye muri yombi Gandhi Alimasi Djuna umenyerewe ku kabyiniriro ka “Maître Gims”, umuhanzi w’Umunye-Congo uzwiho kuba igikoresho cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inzego z’iperereza z’u Bufaransa ni zo zataye muri yombi uyu muhezanguni ku kibuga cy’indege Paris-Charles de Gaulle. Hari amakuru avuga ko akurikiranyweho ibyaha byo gutera inkunga amatsinda y’abagizi ba nabi ndetse n’iyezandonke.
Uyu muhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni umwe mu bahanzi bakoreshwa ku buryo bweruye mu gucengeza mu Banye-Congo kwanga u Rwanda by’umwihariko na Perezida Kagame, ibi bikaba bikubiye mu ndirimbo uyu muhanzi yigeze kwandika yitwa “Thémistocle”.
Si ubwa mbere uyu munye-Congo wacengewe na politiki zipfuye z’inkoramaraso Tshisekedi akurikiranyweho ibyaha bikomeye.
Mu mwaka ushize ku itariki yo gutangira icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Tshisekedi yamuteye inkunga maze ategura igitaramo kigamije gutangirwamo ubutumwa bwo guhakana no gupfobya Jenoside, maze Urukiko rw’i Paris rufata icyemezo cyo kugisubika.
Soma kandi: Urukiko rwashimangiye icyemezo cyo GUSUBIKA igitaramo Umunye-Congo yashyize ku itariki yo gutangira icyunamo
Gutabwa muri yombi kwa “Maître Gims” wifuriza inabi u Rwanda biributsa ubutumwa bukomeye bukwiye kugera no ku bandi nkawe ko nta wigeze ahirwa no gucura imigambi mibisha k’u Rwanda.
Ndayambaje Marc

