Perezida Kagame yongeye gutanga gasopo ku nterahamwe, abajenosideri n’abashyigikiye bishuka ko bashobora kongera gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahamya ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi ahubwo ko bazirwanaho.
Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026 ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni imbwirwaruhame yaje ikurikiye ubuhamya bwa Ngiruwonsanga Théoneste warokotse Jenoside wagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo n’uko Papa we yishwe.
Yagize ati: “Ntawe uzongera gupfa nk’uko Theoneste yabivugaga cyangwa se uko na we yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka. Nta wakongera gupfa kuriya. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ugerageje azakwica mbere y’uko umwica.”
Yunzemo ati: “Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose cy’u Rwanda ureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri. Ntibibaho, uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzatwica kabiri. Ntibishoboka. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho…byanze bikunze, ntawe twabisaba.”
Ni ubutumwa bwanejeje Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye hirya no hino mu gihugu no muri diyasipora ariko kandi butuma interahamwe n’abajenosideri birirwa bikomanga mu gatuza ko bazagaruka gusubukura Jenoside, bajiginwa.
Izo nyangabirama zose zihuriye ku cyita rusange cyo kwishingikiriza umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abanyagitugu babyina ntibashinge bategeka u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abo bose bamaze igihe kinini bagerageza gushyira mu bikorwa imigambi mibisha yabo ariko bagasanga u Rwanda rubiteguye nk’uko Umukuru w’Igihugu yongeye kubishimangira.
Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na) bene yo kandi agapfa kaburiwe ni impongo; ubutumwa bwa Perezida Kagame burumvikana, Abanyarwanda bakwiye kuryama bagasinzira kuko ubuyobozi bwabo buhora iteka buri maso.
Ubwanditsi

