Site icon MY250TV

Guhungisha Kabuga Félicien na Nahimana Ferdinand wa RTLM, Opération Amaryllis… – Ibyaranze tariki ya 9 Mata 1994

Tariki ya 9 Mata nibwo icyo Abafaransa batangije “Opération Amaryllis” yari kigamije gucyura Abafaransa bari mu Rwanda hakaba haranahungishirijwemo intagondwa z’abajenosideri zirimo Kabuga Félicien na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside kuri Radio rutwitsi ya RTLM.


“Opération Amaryllis” yabaye mu igihe Abatutsi bicwaga cyane mu mujyi wa Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari ba Leta (FAR) ndetse n’interahamwe.


Izo ngabo z’Abafaransa mu mujyi wa Kigali aho zanyuraga hose kuva i Kanombe no mu mugi zahitaga kuri za Bariyeri zitandukanye zicirwaho Abatutsi zikabirenza ingohe ubundi zikikomereza.
Ntabwo ingabo z’Abafaransa zigeze zishaka gutabara; imyitwarire yazo yatumye interahamwe ziroherwa no kwica Abatutsi benshi cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe.


Ku rundi ruhande, bamwe mu Batutsi bari barashakanye n’Abafaransa bakoreraga imiryango mpuzamahanga n’ibigo bitandukanye ndetse n’abari barashakanye n’abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, basizwe n’abo bari barashakanye ubundi Interahamwe zirabica.


Ni mu gihe Ambassade y’u Bufaransa yakiriye nk’amata y’abashyitsi umuryango w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal wategekaga u Rwanda bawuriza indege bawutwara Bangui aho wavuye werekeza mu Bufaransa.


Abari ibyegera bya Habyarimana cyane cyane abo mu “Akazu” bahawe ikaze muri Ambasade. Uwo munsi kandi abahezanguni, intagondwa z’abajenosideri zirimo Félicien Kabuga, Ferdinand Nahimana burijwe indege batwawe n’ingabo z’Abafaransa.


Tariki ya 9 Mata 2024 nibwo hanashyizweho guverinoma yise iy’abatabazi yari iyobowe na Jean Kambanda.


Uwo munsi kandi nibwo Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vincent Paloti i Gikondo bagera kuri 500.


Ni nabwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB.Kuri uwo munsi kandi, abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabale mu karere ka Kayonza barishwe.


Muri paruwasi ya Zaza muri Kibungo hishwe abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800.


Abatutsi bari bahungiye Kiramuruzi muri Gatsibo, abo ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye barishwe bitavugwa.


Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nsengero na za Kiliziya, kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.


Ubwanditsi

Exit mobile version