Site icon MY250TV

Umunsi hicwa Abatutsi barenga 2000 Loni yari yatereranye – Ibyaranze tariki ya 11 Mata 1994

Ku ya 11 Mata 1994, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bituma hicwa Abatutsi barenga 2000.

Kuri iyi tariki ingabo z’Ababirigi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, izi ngabo zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire wari ukuriwe na Lieutenant-colonel Dewez, bose baribayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR.

Kuri iyi tariki guhera saa ine z’igitondo kugera saa kumi z’umugoroba, Abatutsi baribahungiye muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi barishwe.

Uwo munsi kandi Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba, mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye.

Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya CERAI Nyamata, barishwe.

Tariki 11 Mata 1994, Abatutsi barishwe ahitwaga Segiteri Zoko, muri Selile ya Merezo ku ishuri ribanza rya Nyamabuye.

Mu Murenge wa Mukarange aho bitaga Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu bicwa bose bigizwemo uruhare n’umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa Kanyengoga Thomas.

Uwo munsi kandi Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera bose barishwe. Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri Perefegitura ya Gikongoro nabo barishwe.

Ubwicanyi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, Abatutsi bahigwa bukware bazira uko bavutse.

Ubwanditsi

Exit mobile version