Tariki ya 16 Mata1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Uwo munsi Abatutsi bagera ku bihumbi 45 bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata mu Bugesera bishwe n’interahamwe n’abasirikare bo mu kigo cya Gako n’abandi bari baturutse i Kigali.
Kuri iyi tariki, Abatutsi bari bahungiye muri Komini Gishali n’abari bahungiye ku musozi wa Ruhunda barishwe.Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya Mutagatifu Aloys (Rwamagana) nabo barishwe.
Uwo munsi kandi muri Kiliziya Gatolika ya Kibuye na Home Saint Jean iyishamikiyeho hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside, aho abagera ku 11400 bari bahahungiye bose bishwe. Abenshi bari baturutse cyane cyane mu zahoze ari Komini Gitesi, Mabanza, Gisovu na Gishyita.
Tariki ya 16 Mata 1994 i Rukumberi hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 35 bari bahatuye, Inkotanyi zirokora gusa abagera kuri 700 harimo abakomeretse cyane.Ku Kiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Muhazi i Rwamagana, naho hiciwe Abatutsi bagera ku 3 000.
Uwo munsi kandi Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyange, abangavu b’abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajandarume n’abapadiri.
Abatutsi bo muri Komini Muganza muri Perefegitura ya Cyangugu, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA.Ubwicanyi bwarakomeje mu gihugu cyose, Interahamwe zihiga Abatutsi bukware bazira uko bavutse.
Twibuke twiyubaka.
Ubwanditsi

