Site icon MY250TV

Ikihebe Kayumba Nyamwasa byose byaranze, asigaranye kwigira Semuhanuka! 

Ikihebe Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umugaba mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC akaza guhirikwa kuri uwo mwanya, yongeye kubyutsa umutwe mu bihuha bidafite epfo na ruguru.

Mu mper z’icyumweru gishize ni bwo Kayumba uri ku rutonde rw’abantu 25 u Rwanda rushakisha kubera kugira uruhare mu bikorwa bitera inkunga iterabwoba, yagaragaye ku muzindaro wa YouTube yisobanura mu buryo bukomeye ku bijyanye ahanini n’ubugwari bwamuranze mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu na nyuma yarwo.

Ni mu gihe ku rundi ruhande, ikihebe Kayumba yambaye urubwa rwo kuba yarambuwe impeta zose za gisirikare nyuma y’uko mu mwaka wa 2011 Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwamukatiraga igifungo icy’imyaka 24 rumuhamije ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kubangamira ituze rya rubanda, ivanguramoko, no gutuka Umukuru w’Igihugu.

Ingaruka z’ibi byaha n’igihano yahawe zikomeje kugaragarira mu myitwarire ya Kayumba magingo aya ubundabunda muri Afurika y’epfo, aho arangwa no kutubaha inzego no kuziharabika, ashaka kwikuraho umugayo w’amateka asharira yasize inyuma.

Amagambo aherutse gutangaza yakiriwe n’abasesenguzi benshi nk’uburyo bwo kwigira umuntu urenze nk’uko akunda kwikuza muri byinshi, ndetse anagaragaza gutandukira amahame y’ubunyamwuga nk’uko yayataye kera cyane.

Bamuhaye urw’amenyo ubwo yagarukaga Ku bijyanye n’intambara ya kabiri yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1998, mu mvugo ye ayita “intambara idafite ishingiro”. 

Muri icyo gihe, yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ufite inshingano zo gutegura, kuyobora no gushyira mu bikorwa ibikorwa bya gisirikare.

Abasesenguzi bamwe bagaragaza ko amagambo nk’ayo ashyira intera hagati ye n’ibyemezo byafashwe icyo gihe, nyamara yari mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo.

Soma kandi: Kayumba Nyamwasa yeruye ko RNC yatsinzwe, urugamba rwamunaniye aruraga abana be!

Uretse kugerageza gusubiramo amateka mu buryo bumwe, amagambo ye agaragaza n’ubujiji ndetse n’ubuswa ku mahame agenga umuco wa gisirikare n’uwa politiki. Gusebya inzego z’igihugu zamureze no kwitandukanya n’ibyemezo yagizemo uruhare, ni ubugwari Kayumba akwiye kunengerwa mu ruhame ndetse akibutswa kureka gukomeza guta ibitabapfu.

Ku bijyanye n’ibyo yita icengezamatwara avuga ko ryatangiye mu 2003 rigamije kumuharabika, abamuzi bahuriza ku kuvuga ko ari umuvuno udashinga yadukanye mu rwego rwo kuyobya uburari ku byaha by’ubugome yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Icyakora, hari n’ababona ko ibyo bigambiriye guhishira amakimbirane y’imbere mu mu mutwe w’iterabwoba wa RNC yahoze akuriye ariko akaza guhirikwa ku buyobozi bwawo aho yashinjwe inda nini no kubiba umwiryane mu bagize uwo mutwe.

Icyo ikihebe Kayumaba akwiye kumenya ni uko nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro. 

Rukundo Mayira Derrick

Exit mobile version