Site icon MY250TV

Perezida Kagame yemereye abajenerali batatu kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ko Maj Gen Emmanuel Bayingana, Maj Gen Vincent Gatama na Brig Gen Albert Rugambwa bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo ryasohowe n’ishami rishinzwe abakozi mu Ngabo z’u Rwanda rigaragaza ko uretse aba bajenerali, Perezida Kagame yemereye ikiruhuko cy’izabukuru abasirikare bakuru 74, abasirikare bato 78, ndetse n’abasirikare bafite andi amapeti 1,288.

By’umwihariko ba Maj Gen (rtd) Bayingana, Gatama na Brig Gen (rtd) Rugambwa bazwi cyane mu mateka y’u Rwanda nk’abanyabigwi n’Inkotanyi zagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kubaka umutekano n’ituze mu Rwanda ndetse no ganze yarwo.

Isezererwa ry’aba basirikare bose hamwe 1,443 rije ryongera gushimangira gahunda isanzwe y’Ingabo z’u Rwanda yo guha icyubahiro no gushimira abasirikare basoje neza inshingano zabo, hashingiwe ku bwitange, umurava, n’ubudahemuka bagaragarije igihugu mu gihe cyose bamaze ku rugamba rwo kurengera busugire bw’u Rwanda.

Rukundo Mayira Derrick

Exit mobile version