Tariki ya 17 Nyakanga 1994 ni umunsi wanditswe mu mateka y’u Rwanda nk’iherezo ry’Intambara yo kubohora igihugu.
Kuri iyi tariki hari ku Cyumweru, akaba ari bwo ingabo za RPA-Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gisenyi, wari igikuta cya nyuma gikomeye cy’ubutegetsi bwari bwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu rugamba rwo mu majyaruguru y’iburengerazuba, ingabo za batayo ya ‘Bravo Mobile Force’ na ‘Charlie Mobile Force’ ni zo zabohoye Gisenyi, bityo zirangiza burundu imirwano yari isigaye hagati ya RPA n’ingabo za FAR zifatanyije n’Interahamwe.
Charlie Mobile Force, yari iyobowe na Col. Thadée Gashumba yungirijwe na Lt. Col. Alfred Kareba, yari imaze igihe irwana urugamba rukomeye kuva i Ruhengeri, inyura i Mukamira, kugeza yinjiye i Gisenyi, irangiza ibikorwa byo kubohora ako gace kose.
Mu bice byo hagati n’iburengerazuba bw’u Rwanda, batayo ihuje ya 59 ya ‘Mobile Force’ yari iyobowe na Col. Charles Ngoga yungirijwe na Lt. Col. Fred Nyamurangwa yageze i Kibuye nyuma yo kurangiza kubohora Perefegitura yose ya Gitarama.
Ku rundi ruhande, batayo ‘101 Mobile Force’, yari iyobowe na Col. Charles Muhire, ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru ku ipeti rya Lieutenant General, yagenzuye Ruhango yose, ishimangira ubuyobozi bwa RPA mu gice cyo hagati mu gihugu.
Mu majyepfo y’u Rwanda, Batayo ya 157, yari iyobowe na Lt. Col. Fred Ibingira na Lt. Col. Eric Murokore, yageze i Gikongoro, igenzura perefegitura yose, inasoza ibikorwa byo kubohora aka karere.
Uretse intsinzi ya gisirikare, tariki ya 17 Nyakanga 1994 yanabaye umunsi w’ingenzi mu rwego rwa politiki n’imiyoborere y’igihugu.
Kuri uwo munsi, Umuryango RPA-Inkotanyi watangaje ishyirwaho ry’inzego nshya z’ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu nyandiko yiswe “Déclaration du Front Patriotique Rwandais relative à la mise en place des institutions”, yashyiriweho umukono i Kigali na Perezida wa RPF icyo gihe, Col. Alexis Kanyarengwe.
Iyo nyandiko yagaragaje intangiriro y’urugendo rwo kongera kubaka igihugu cyari kimaze gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, ihindura icyerekezo cy’u Rwanda ruva ku rugamba rwo kubohora rukinjira mu gihe cyo kubaka amahoro, ubumwe n’iterambere.
Nyuma y’imyaka 32, tariki ya 17 Nyakanga ikomeje kwibukwa nk’umunsi u Rwanda rwabohowe burundu, bikaba byaragezweho kubera ubutwari, ubwitange, imyitwarire myiza n’umuhate byaranze abagore n’abagabo bagize Ingabo za RPA.
Ku munsi wakurikiyeho, Maj Gen Paul Kagame wayoboraga ingabo za RPA yatangaje ko intambara irangiye mu gihugu cyose, kandi ko izo ngabo zigenzura ibice byose by’igihugu havuyemo Zone Turquoise yarimo ingabo z’u Bufaransa.
Rukundo Mayira Derrick

